Rt Hon Joseph Ntakarutimana,ukomoka mu Burundi yatorewe kuyobora Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA) ,asimbuye Umunyarwanda Martin Ngoga .
Uyu mugabo w’imyaka 60 yatanzwe nk’umukandida n’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu rya CNDD-FDD,kuri ubu akaba agiye kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu.
Abatoye bagizwe n’Abadepite 63 bagize EALA. Abo badepite batowe n’Inteko ishinganategeko z’ibihugu bakomokamo bigize umuryango wa Afurika ‘Iburasirazua (EAC),aho buri gihugu cyatanze abadepite icyenda ..
Ibyo biihugu ni u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, na Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Ntakarutimana yagize amajwi 54 angana 85.7% by’abagera kuri 63 batoye.
Amajwi 55 niyo yabaruwe ko yatoye 8 muri yo yabaye imfabusa naho 1 rimwe muri ayo ni ryo ritamutoye.
Ku ikubitiro, Abadepite bane nibo bagaragaje ubushake bahatanira kuyobora EALA. Icyakora, abadepite batatu baturutse muri Sudani yepfo bemeje ko bakuyemo kandidatire(candidature) mbere y’uko amatora aba.
- Advertisement -
Abo ni Thoar Gideon Gatpa; Gai Deng; na Leonardo Anne Itto.
Nyuma yo kwegukana itsinzi,Ntakarutimana yatangaje ko azaharanira ko EALA ishyira hamwe.
Yagize ati”Inzozi zanjye ni uko twaba umuryango umwe.”
Uyu mugabo yavuze ko azakora ibishoboka byose EALA ikarangwa n’urukundo,ubwumvikane ndetse no kwirinda amacakubiri.
Yakomeje agira ati “Mfite umunezero uyu munsi ku bw’icyizere nagiriwe.Icyo tugomba gukora cyose ,tuzagikora mu munezero,urukundo n’ubwubahane.”
Ntakarutimana yavuze ko yatorewe kuba Umudepite muri Kamena 1993, mbere y’aho yari muri Sena akaba amaze imyaka igera kuri 30 ari mu Nteko Ishingamategeko.
Uyu yakoze kandi mu myanya itandukanye mu Burundi aho yabaye intumwa y’icyo gihugu muri Kenya.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW