Itangazo rishya ryasohowe n’umutwe wa M23 uvuga ko wamaganye Jenoside irimo gukorwa n’ihuriro rishyigikiye Leta ya Congo, ririmo ingabo zayo FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS na MAI MAI.
M23 ivuga ko ku wa Kabiri iryo huriro ryateye ibirindiro byayo biri ahitwa Bwiza no mu nkengero zayo, bikaba binyuranyije n’agahenge ko kureka imirwano kumvikanyweho.
Icyo gitero ngo cyaguyemo abaturage b’inzirakarengane, gusenya inzu no gusahura ndetse no kwica amatungo y’abaturage.
M23 ikavuga ko muri icyo gitero hari abakomeretse ndetse n’abahunze ingo zabo.
Muri iki gitero M23 ivuga ko abicaga bagambiriye “Abatutsi” mu buryo bumwe n’ibyabaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igashinja Perezida Felix Tshisekedi gushyigikira abakora ubwo bwicanyi, banakoze Jenoside mu Rwanda.
Itangazo rigira riti “M23 irahamagarira Akanama k’Umunyango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Inama Mpuzamahanga y’Ibiyaga Bigari, CIRGL, SADC n’Ubumwe bw’Uburayi kugira icyo bikora mu maguro mashya kuri Jenoside irimo ikorwa n’ihuriro rishyigikiye Leta ya Congo.”
Uyu mutwe wa M23 urasaba imiryango mpuzamahanga gufasha abaturage bavanywe mu byabo n’ubwicanyi bagahungira mu bice uyu mutwe ugenzura.
Abasivile 5000 bahungiye mu bice bigenzurwa na M23
- Advertisement -
Iyi mibare nta rundi rwego rurayemeza, gusa Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko abaturage ibihumbi bahunze Kitchanga bajya mu bice bigenzurwa na M23 kubera ubwicanyi bukorwa na FARDC/FDLR/APCLS/PARECO/NYATURA.
Ati “Birihutirwa ko hafatwa ingamba mu rwego rwo gukumira ubwo bwicanyi.”
Lawrence KANYUKA na we usanzwe ari Umuvugizi wa politiki wungirije wa M23, avuga ko “bakomeje gutanga impururuza ko hari Jenoside iri gukorwa, bakamagana guceceka kw’imiryango itabara n’ishinzwe uburenganzira bwa muntu.”
Ati “Twakiriye abaturage 5000 baje Bwiza bahunga ihuriro rya Guverinoma (ya Congo) ribica.”
Hari amashusho agaragaramo abaturage b’abasivile biruka bahunga, ndetse n’amatungo yabo.
M23 mu itangazo ryayo ivuga ko itazakomeza kurebera abaturage bakomeza kwicwa, ikaba yiteguye kugira icyo ikora ngo ubwo bwicanyi buhagarare.
America ihangayikishijwe n’amagambo y’urwango ku bavuga Ikinyarwanda muri Congo
Itangazo riheruka gusohorwa na Leta ya America nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta,
Antony J. Blinken aganiriye na Perezida Paul Kagame tariki 04 Ukuboza, 2022, mu byo baganiriye birimo gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23, ariko America yanagaragaje ko itewe impungenge n’amagambo y’urwango ku Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda muri Congo.
Itangazo rivuga ko Blinken yagaragarije Perezida Paul Kagame ko atewe impungenge n’ingaruka imirwano yagize ku baturage harimo bamwe bishwe, abakomeretse n’abavuye mu mitungo yabo.
Muri iri tangazo ryasohotse tariki 05 Ukuboza, 2022, rigira riti “Umunyamabanga wa Leta, Blinken yamaganye umwaduko w’amagambo abiba urwango, n’izindi mbwirwaruhame zivugirwa ku mugaragaro zikangurira kwanga abantu bavuga Ikinyarwanda, zigahembera ingaruka mbi bene ayo magambo yagize mu gihe cyahise.”
UMUSEKE.RW