Umwami wa ruhago, Pelé yapfuye ariko umurage we uzahora wibukwa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Edson Arantes do Nascimento, bakundaga kumwita Pelé aruhukire mu mahoro

Amazina ye ni Edson Arantes do Nascimento, bakundaga kumwita Pelé inkuru mbi yasesekaye muri Brazil no ku isi ko yapfuye ku myaka 82.

Edson Arantes do Nascimento, bakundaga kumwita Pelé aruhukire mu mahoro

Yari umukinnyi w’ibigwi, amateka n’imihigo yisangije. Yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 mu myaka 21 yamaze ari umukinnyi.

Muri ibyo bitego harimo ibyo yatsindiye Brazil, 77 mu mikino 92.

Yisangije umuhigo wo kuba ari we mukinnyi ku isi watwaye ibikombe by’Isi bitatu, mu mwaka wa 1958, 1962 no mu 1970.

Pelé mu mwaka wa 2000 ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryamugize umukinnyi w’Ikinyejana.

Yari afite ibibazo by’impyiko ndetse na prostate.

Umukobwa wa Pelé, Kely Nascimento wakomeje kujya avuga amakuru y’ubuzima bwe igihe yabaga ari kwa muganga, yemeje kuri uyu wa Kane ko yapfuye.

Ati “Buri cyose turi cyo, turakigukesha. Turagukunda ubuziraherezo. Uruhukire mu mahoro.”

Iyi nkuru yakoze ku mutima benshi ku Isi, barimo ibyamamare nka Kylian Mbappé basangiye umuhigo wo kuba baratsinze ibitego mu gikombe cy’Isi ari abana.

- Advertisement -

Kylian Mbappé yagize ati “Umwami w’umupira w’amaguru arapfuye ariko umurage asize uzahora wibukwa.”

Pele yigeze kubwira Kylian Mbappé ko abona imihigo ye azayikuraho akiri muto
Mu gihe cye Pele yakoze amateka, ari mu birabura ba mbere bakiniye ikipe ya Brazil, ndetse ni Umwirabura wa mbere muri Brazil wagiye muri Guverinoma, agirwa Minisitiri wa Siporo
Nta wundi ni Pele wabashije gutwara ibikombe by’Isi bitatu ari umukinnyi

UMUSEKE.RW