Urakizwa ugakomeza kuba ‘Cool’! Mbonyi yakebuye abapimira agakiza ku myambarire

Umuramyi Israel Mbonyi waraye ukoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena, akanahembura imitima y’imbaga nyamwishi yari yitabiriye, yahishuye ko gukwizwa atari iby’abaturage bambara amatisi manini, ahubwo wagumana ‘vibes’ zawe kandi ugakizwa.

Israel Mbonyi avuga ko nta wukwiriye guhuza imyambarire n’agakiza

Ibi yabigarutseho mu gitaramo cy’amateka yaraye akoreye muri BK Arena kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022, aho yatanze ibyishimo ku bantu ibihumbi bari bacyitabiriye.

Ni igitaramo gikomeje kuvugisha benshi cyiswe “Icyambu Live Concert” cyamurikiwemo album ebyiri za Israel Mbonyi, ari nako abantu baryoherwa n’ivuka rya Yezu/Yesu.

Israel Mbonyi yasabiye umugisha abitabiriye iki gitaramo, yatanze ubutumwa avuga ko gukizwa ari ingenzi mu buzima ko kandi buri wese mu rwego rwe akwiye kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza.

Yagize ati “Abantu bazi ko abakristo turi abantu b’abaturage cyane, gukizwa ntibituma utaba umu-jeunes mwiza, urakizwa ugakomeza kuba ‘cool’. Gukizwa si ukwambara amatisi manini cyane, ishati nini cyane. Oya,  siko biri ushobora gukizwa ukakira Yesu ugakomezanya ‘vibes’ zawe,  kuko umukristo mwiza agira isuku akiyitaho, ntimukagire ipfunwe ryo kwitwa abakristo.”

Israel Mbonyi yakomeje agira ati “Ibyaha Imana itubuza bitugiraho ingaruka mu buzima busanzwe, gukizwa si ibintu by’abaturage ni ibintu byiza.”

Israel Mbonyi yavukiye i Bijombo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umwana wa gatatu muri barindwi bavukana barimo abakobwa batatu n’abahungu bane, uretse murumuna we ubwiriza ijambo ry’Imana n’undi ucuranga, mu bavandimwe be nta wundi wigeze ahitamo inzira y’umuziki.

Mbonyi afite imyaka itanu ni bwo we n’umuryango bavuye muri Congo baza gutura mu Rwanda, Kimisagara muri Nyarugenge niho batuye bwa mbere binjira mu Mujyi wa Kigali, nyuma baje kwimukira i Musanze, ubwo se yari ahabonye akazi.

Israel Mbonyi yize amashuri abanza ku Kamuhoza, akomereza Kabusunzu, aza kuyasoreza i Musanze muri EER.

- Advertisement -

Icyiciro rusange yacyize muri Ecole d’Art de Nyundo, asoreza ayisumbuye i Nyanza muri Ecole Des Science St Louis De Montfort, aho yize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yagiye kwiga mu Buhinde, aho yize ibijyanye na Farumasi.

Kimwe nk’abandi bana, Mbonyi yifuzaga kuzaba umuganga, afite impano zitandukanye zirimo gukina umupira w’amaguru na karate afitemo umukandara w’ubururu.

Israel Mbonyi asaba abantu kudapimira agakiza ku myambarire

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW