Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka bagaca ukubiri n’imico y’amahanga,ubusinzi, kandi bagahangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022, ubwo yifatanyaga n’umuryango PLP (Peace and Love Proclaimers) mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene yibukije urubyiruko ko rukwiye guhora ruhitamo gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gifite, kureba kure, gufata icyemezo no kwihitiramo ibibakwiye kandi bagaharanira kuba umwe nk’uko Perezida Paul Kagame ahora abyibutsa.

Abasaba kureba ibyo bavoma mu mahanga niba bicyenewe mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Tukareba mu mahanga niki twahigira kijyanye n’ibyo ducyeneye, cyadufasha gutera imbere neza tutiganye ingeso mbi z’ahandi, ahubwo tukigana ibyiza, ibidufitiye akamaro bijyanye natwe n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Bisaba ko tutemera abadutegeka ibyabo bitajyanye n’umuco wacu n’amahotamo yacu.”

Minisitiri Bizimana yoboneyeho gusaba urubyiruko guca ukubiri n’ibyangiza urubyiruko birimo ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ejo hazaza h’u Rwanda, ndetse abibutsa ko bakwiye guca ukubiri n’ubusinzi no guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

Ati “Iyo ugiye muri za gereza birababaza iyo usanze urubyiruko nkamwe bafunze, bakatiye imyaka myinshi 20, 25 kubera gucuruza ibiyobyabwenge, gukoresha ibiyobyabwenge, icyo kintu mu kirinde ni kibi cyangiza ubuzima… Guhitamo ibidukwiye ni uguhitamo tureba ibyo byangiza ubuzima bwacu tukabyirinda nk’ibiyobyabwenge nababwiraga. Abana b’abakobwa batoya naho haracyagaragara abatwara inda zidateganyijwe, ntawagatwaye inda atararongorwa ngo yubake urugo, kubona abana batoya batwara inda ku myaka 10, 12 ni ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Hari ikibazo cy’ubusinzi, ni byiza kwishimisha, gutarama ariko kenshi usanga mu bunywero, utubari urubyiruko rutoya runywa inzoga zikomeye zangiza ubuzima bwacu, ubw’abatoya, aho naho ni ukuhatekereza, ikintu cy’ubusinzi n’ingeso mbi.”

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko rukwiye guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibitekerezo bibi bisebya ubuyobozi bwiza bw’igihugu, bagaharanira kubumbatira indangagaciro y’ubudaheranwa.

- Advertisement -

Umuyobozi wa PLP, Shema Naswiru yavuze ko batangije uyu muryango bagamije gufasha urubyiruko kurushaho kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agashima uburyo urubyiruko rwitabira ibikorwa byo kwibuka.

Yagize ati “Iyo turebye imyaka 15 dutangiye, urugendo rwo Kwibuka rwatangiye mu 2009 tubonako uburyo urubyiruko rwitabiraga ibikorwa byo kwibuka n’uburyo babyitabira ubu ngubu, imyaka 13, 15 ishize byarazamutse kandi buri wese arabibona.”

Ndekezi Chelsea umwe mu rubyiruko rwibumbiye mu muryango PLP yavuze ko bakataje mu kwamagana amacakubiri mu banyarwanda, no kwimakaza umuco w’amahoro.

Ati “Ingamba ni ukwimakaza amahoro mu muryango, turushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twimakaza urukundo, twamagana amacakubiri, tutabona abantu mu bwoko ahubwo tukababonamo abantu, twumve ko twese turi abanyarwanda turushaho kwimazaka indangagaciro z’abanyarwanda.”

Umuryango Peace and Love Proclaimers (PLP) washinzwe kuwa 16 Nyakanga 2007 ugamijwe kuzana impinduka nziza mu rubyiruko biciye mu bumwe, amahoro n’iterambere. Ukaba ari nawo utegura urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka Walk to Remember.

Minisitiri Bizimana acana ku rumuri rw’icyizere
Shema Naswiru ashima uburyo urubyiruko rusigaye rwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bakaba bagize n’umwanya wo gucana urumuri rw’icyizere

 

Abashyitsi bakuru ubwo bakataga cake yo kwizihiza imyaka 15 PLP imaze