Abanyamadini basabwe gutsimbataza ubudaheranwa binyuze mu nyigisho batanga

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye kurushaho gukomeza ibikorwa byo kuvura ibikomere no gutsimbataza ubudaheranwa binyuze mu nyigisho batanga.

Abanyamadini babwiwe ko imiterere y’ibibazo bikomoka kuri Jenoside byagiye bihinduka

Babisabwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 mu nama yahuje MINUBUMWE n’abahagarariye amadini n’amatorero hagamijwe gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no guteza imbere ubudaheranwa n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.

Beretswe uko amateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi yashenye Umuryango Nyarwanda mu ngeri zose, isenya indangagaciro na kirazira umuryango wari wubakiyeho, isiga ibikomere mu byiciro byose by’Abanyarwanda.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yerekanye ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe na RPF-Inkotanyi hari byinshi byagezweho ariko hakiri inzitizi ziganjemo ihungabana.

Yavuze ko bahangayikishijwe n’imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2022 bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21.993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021.

Iyo mibare igaragaza ko 70% ari urubyiruko kandi ibibazo rufite bituruka ku biyobyabwenge n’inzoga. Abari hagati y’imyaka 20-39 bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 ni 20%.

Ubushakashatsi bwakozwe na Unity Club mu mwaka wa 2021 nabwo bugaragaza ko ihungabana rikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko aho Abatazi inkomoko yabo ari 99%, Abarokotse Jenoside 87%,  Urubyiruko rwavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato ari 69%.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Abana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko 43% bafite ihungabana, Abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside 35%, mu gihe abavutse nyuma ya Jenoside bugarijwe ku gipimo cya 14%.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2018, bugaragaza ko imibare y’abarwaye indwara zo mu mutwe iri hejuru, aho indwara y’agahinda gakabije ikunda kuviramo benshi kwiyambura ubuzima no kwiyanga iri kuri 11,9% mu Banyarwanda bose, na 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ihungabana rishingiye ku mateka ryari kuri 3,6% mu Banyarwanda bose, na 27% ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Minisitiri Dr Jean Bizimana yahaye umukoro abanyamadini n’amatorero

Bahawe umukoro mu nyigisho batanga…..

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko abakozi b’Imana ari ab’ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere by’amateka mabi banyuzemo.

Ni amateka ashaririye bamwe muri abo bakozi b’Imana bagizemo uruhare bitwikiriye umutaka w’ijambo ryayo mu nyigisho batangaga.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amadini n’amatorero yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije komora, gusaba imbabazi no kuzitanga ku bakoze Jenoside no ku bayirokotse.

Yavuze ko kugeza magingo aya, imiryango ishingiye ku myemerere igira uruhare mu kwigisha imiryango ihisha abana ibyo bijanditsemo muri Jenoside, babigisha ko kwibohora bavuga ukuri bibafasha bo ubwabo n’uburere bw’abana babo.

Yasabye ko kwigisha ijambo ry’Imana bigomba kujyana n’amateka y’igihugu kuko ari ngombwa kugaragaza uko umuryango wasenyutse.

Ati “Ni ngombwa kugaragaza icyo Imana yifuza kuri uwo muryango wasenywe, ugasenyuka gutyo, n’icyo ijambo ry’Imana rivuga mu gushobora kubaka igihugu cyakozwemo Jenoside kuko ntiwabyigisha kimwe n’aho bitabaye.”

Yerekanye ko “ Binakomeze kurinda urubyiruko rwacu ururiho n’uruzavuka ibibazo bishingiye kuri ayo mateka byaba ibijyanye n’ihungabana byaba n’ibijyanye n’imibereho kuko hari imiryango itagifite ababyeyi, ibyo byose bibagiraho ingaruka.”

Dr Bizimana yasabye amadini n’amatorero ubufatanye mu guhangana n’ibibazo birimo imvugo z’amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo bikigaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ni ngombwa ko n’abayoboke n’Abakristo babona ko hari abiyitirira Imana, abiyitirira amadini n’amatorero ariko nyamara badakora ibiteganyijwe, ibisabwa n’uwo murongo.”

Basabwe ubufatanye mu guhangana n’imvugo z’amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha

Abayobozi b’amadini n’amatorero bavuze ibikwiriye gukorwa…

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, Pasiteri Dr. Byiringiro Hasron yavuze ko abafite ibikomere Itorero ryabegera ari uhabwa ishuri akaribona ndetse n’ufite ibibazo bye ku giti cye akaganirizwa.

Ati “Burya iyo umuntu yahungabanye ubanza kumenya icyamuhungabanyije noneho rero mu gihe umufasha agarura ibitekerezo.”

Avuga ko amadini menshi yo mu Rwanda akwiriye kurenga ipfunwe kubera amahano yabaye kandi yagizemo uruhare ko bakwiriye gusobanukirwa ibyo bigisha kugira ngo bafashe abayoboke gukira ibikomere.

George Nkurunziza ushinzwe ivugabutumwa mu itorero rya AEER (African Evangelic Enterprise Rwanda) avuga ko igikenewe ari ukwigisha Abakristo bakoresheje ijambo ry’Imana bahuje n’amateka y’Abanyarwanda.

Ati ” Niba tuvuga ngo ni ukwiyunga ntabwo turi buze gufata ikibazo cy’Abaroma ngo tugihuze n’icyo mu Rwanda.”

Avuga ko ijambo ry’Imana ryihagije mu gukiza imitima y’Abanyarwanda n’abandi bose ariko hakenewe ubumwe bw’amadini n’amatorero mu kuvuga ubutumwa bwiza no gufasha abantu mu buryo bw’ibifatika.

Musenyeli Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Ruhengeli yavuze ko ubutumwa bwa Kiliziya bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’agakiza bijyana no kugira uruhare rwo kubaka umunyarwanda bagendeye ku mateka ya Jenoside n’ibikomere yasize mu banyarwanda.

Avuga ko Kiliziya Gatolika ifite gahunda nyinshi zigamije gufasha abasizwe iheruheru n’abagizweho ingaruka na Jenoside mu rugendo rwo kubafasha kwiyubaka no gukira.

Ati “Twese turi abana b’Imana hagati yacu tukaba abavandimwe, ubwo rero ibyo tubona muri iki gihugu cyacu aho abantu birengagije ubuvandimwe, tugomba kugaruka kuri iyo sano ikomeye.”

Iyi nama nyunguranabitekerezo yafatiwemo imyanzuro 16 yitezweho gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no guteza imbere ubudaheranwa n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.

Abayobozi b’amadini n’amatorero bashimye imikoranire na MINUBUMWE biyemeza guhanga n’ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW