Abarimo Bazivamo bahawe imirimo mishya- Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Christophe Bazivamo, Oda Gasinzigwa n’abandi.

Christophe Bzaivamo yagizwe High Commissioner muri Nigeria

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere rivuga ko Christophe Bazivamo yagizwe High Commissioner w’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria.

Bazivamo ni umunyepolitiki ukomeye wayoboye Minisiteri zitandukanye mu Rwanda, aba Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Umudepite muri EALA, akaba asanzwe ari na Visi Perezida wa FPR-Inkotanyi.

Oda Gasinzigwa wabaye Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango, kuva mu Ukwakira 2016 wari Umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asimbuye nyakwigendera Prof Mbanda Kalisa uherutse kwitaba Imana.

Muri Komisiyo y’Amatora kandi Umwari Carine yagizwe Komiseri.

Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olvier Kamana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho naho Jean Claude Ndorimana agirwa, Director General of Animal reources Development.

Dr Patrick Karangwa wari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), yagizwe Director General of agriculture modernization muri MINAGRI.

Dr Alexandre Rutikanga niwe wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RAB,mu gihe  Dr. Florence Uwamahoro yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi.

Muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru yagizwe Umunyamabanga Uhoraho n’abandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri barimo Alexis Redemptus Nshimiyimana.

- Advertisement -

Reba Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri