Abanyeshuri batangaza ko batigeze bamenyeshwa impamvu yo gusubika kandi ko batigeze bahabwa itariki yindi bazakorera ibirori byo guhabwa impamyabumenyi (Graduation).
Uwahoze ayobora abanyeshuri yatangaje ko“Nagerageje gushaka kumenya amakuru y’ impamvu yabyo ariko nta numwe wampaye igisubizo.”
Amakuru avuga ko Inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza HEC yasabye UoK gutanga urutonde rw’abanyeshuri basoza amasomo no kureba niba bafite amanota asabwa ndetse no gukemura ibibazo by’ibizamini, bikaba ariyo ntandaro yo gutinda.
Umunyeshuri wiga mu ishami ry’ ubucuruzi n’icungamutungo, Fidella Ingabire yagize ati“Twujuje ibisabwa kugira ngo dusoze amasomo ariko ntabwo twabwiwe igihe cyo gutanga impamyabumenyi bizabera (graduation).”
Yakomeje ati” Ibi bitugiraho ingaruka kuri gahunda zacu harimo ibyo dukora nyuma y’ishuri.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza,HEC, Rose Mukankomeje, yavuze ko iri shuri hari ibyo ritaruzuza.
Yagize ati” Mu gutanga impamyabumenyi hari byinshi bisabwa Kaminuza iba igomba kuzuza. Ku kibazo cya UoK niyo mpamvu hatabayeho gutanga impamyabumenyi.”
UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’iri shuri ariko ntabwo bashimye kutuvugisha.