Alyn Sano yarikoroje ku mbuga kubera agakingirizo

Umuhanzikazi Alyn Sano yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo gutangaza ko nawe agiye gusohora udukingirizo. Aho yabazaga abamukurikira izina yazatwita.

Alyn Sano ngo azaha abakunzi be umuziki hamwe n’udukingirizo

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazi kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu kuzikoresha uko bikwiye nk’ibyamamare.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yanditse ati “Kwirinda ni ingenzi, vuba ndabatamo agakingirizo k’ aba Boo n’ aba Bae.”

Mu bakurikirana uyu muhanzi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye abandi bari kumugaya bavuga ko icyo bakeneye ko asohora ari indirimbo atari udukingirizo.

Uwitwa Gumamurugo yagize ati “Nese Ali ubu dukeneye udukingirizo cyangwa indirimbo, byatangiye ufata amano none ufashe udukingirizo n’ibindi  muzabizana reka dutegereze.”

Alyn Sano yasubije uyu mukunzi we bakeneye umuziki ariko bagakenera no kwirinda bakoresha ako gakingirizo.

Alyn Sano atangaje ibi nyuma y’umuhanzi Davis D nawe uheruka gushyira hanze ubwoko bw’udukingirizo twe azashyira ku isoko mu minsi iri mbere tuzaba turiho ifoto ye.