Babiri mu barwanyi ba M23 bahawe ipeti rya Brigadier General

Umutwe wa M23 watangaje ko umuyobozi wawo, Bertrand Bisimwa yazamuye mu ntera abarwanyi babiri, Colonel Mboneza Yusufu na Colonel Byamungu Maheshe Bernard.

Bertrand Bisimwa ari hagati, ni we wasinye itangazo rizamura mu ntera bari barwanyi ba M23

Itangazo ry’uyu mutwe rivuga ko abazamuwe mu ntera biri mu rwego rwo kuzuza imyanya mu gisirikare no kuba hagendewe ku bikorwa byabo.

Si kenshi humvikanye ibyo kuzamura mu ntera abarwanyi ba M23 kuva bakubura imirwano n’ingabo za Leta ya Congo mu mwaka ushize.

Iri tangazo risohotse nyuma y’umunsi umwe gusa, abayobozi ba M23 bahuye n’Umuhuza w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC mu bibazo bya Congo, ari we Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

Mu byo baganiriye na M23 harimo gusubira inyuma mu birindi biri mu duce baheruka gufata, gukorana neza n’ingabo za EAC, no kureka abaturage bagasubira mu ngo zabo.

Abayoboye M23 bagaragarije Uhuru Kenyatta ko bafite ubushake bwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro bya Luanda na Nairobi, ariko bamusaba ko yagira uruhare mu guhagarika amagambo y’urwango n’ibikorwa bikorerwa abantu kubera isura cyangwa ubwoko bwabo.

Col. Mboneza Yusufu wagizwe Brigadier General yavuzwe mu gihe imirwano yari ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za Leta, icyo gihe mu kwezi kwa Gatandatu 2022 igisirikare cya Congo cyavuze ko cyamuhitanye, kivuga ko ari umuyobozi wungirije wa M23.

Ayo makuru yaje kunyomozwa na Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23.

Colonel Byamungu we aheruka kuva muri gereza ya Leta ya Congo nyuma yo kumara igihe kirekire afunzwe, ahita asubira muri M23.

- Advertisement -

Aba bombi ni inshuti magara za Gen Sultan Makenga ukuriye M23.

Perezida wa M23 yahuye n’umuhuza Uhuru Kenyatta – Ibyo baganiriye

Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23

UMUSEKE.RW