Mu nyandiko ishinja u Rwanda, Congo yahigiye kurinda ubusugire bwayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu nyandiko ishinja u Rwanda, yunze mu rya Perezida Tshisekedi yerura ko biteguye gushyira iherezo ku mutekano muke watejwe na M23 mu burasirazuba bwa Congo ku kiguzi cyose byasaba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RD Congo, Christophe Lutundula Apala

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Christophe Lutundula Apala kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 risaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda ngo rwinangiye kureka guha ubufasha umutwe wa M23 wazengereje ubutegetsi bwa Kinshasa.

Christophe Lutundula avuga ko bihanganye kenshi gashoboka, ko igihe kigeze cyo gukoresha inzira zose ku kiguzi byabasaba, bakirukana umutwe wa M23 n’u Rwanda ku butaka bwa Congo.

Ni itangazo rivuga ko u Rwanda na M23 bateye umugongo amasezerano y’i Luanda muri Angola yo ku wa 23 Ugushyingo 2022, asaba FARDC na M23 guhagarika intambara, maze uyu mutwe ugasubira mu kirunga cya Sabyinyo mu birindiro bya kera.

Abagaba bakuru b’Ingabo ba EAC mu nama yabahurije muri Tanzaniya yanzuye ko bitarenze ku wa 15 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wategetswe gusubiza ibice byose wafashe hamenetse amaraso y’indwanyi zabo, kabone n’ubwo ibyo barwaniye bitagezweho.

Ni ibintu abo muri M23 bateye utwatsi basaba ko haba ibiganiro imbona nkubone n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Gusa barekuye uduce turimo Kibumba iri muri 20Km y’Umujyi wa Goma n’Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo gikomeye muri Kivu ya Ruguru.

Kurekura ibi bice ku mahoro M23 yafashe mu mirwano yashwiragije ingabo za Leta ya Congo, FDLR, Mai Mai n’indi mitwe yiyambajwe, Leta yabifashe nko kujijisha isaba ko n’ahandi baharekura nta yandi mananiza.

Mu itangazo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Lutundula Christophe yavuze ko “Nk’ibisanzwe ibyihebe bya M23 ndetse n’ubutegetsi bw’u Rwanda rubifasha bongeye kwanga gusubira inyuma.”

Lutundula yavuze ko ari agasuzuguro M23 n’u Rwanda bagaragarije Umuryango wa EAC, Afurika Yunze Ubumwe, Akanama gashinzwe umutekano muri Loni ndetse n’ibihugu bicuditse na RD Congo.

- Advertisement -

Yavuze ko umutwe wa M23 ukomeje kwanga kubahiriza amasezerano y’i Luanda na Nairobi agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Yashinje u Rwanda kutubahiriza ariya masezerano ngo “Kuko rwanze guhagarika guha ubufasha umutwe w’iterabwoba wa RDC no gutera RDC.”

Minisitiri Lutundula yahuruje ONU, AU, CIRGL n’ibihugu bacuditse gufatira ibihano u Rwanda ndetse n’abayobozi ba M23 avuga ko “Badahwema guhonyora uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Congo.”

Umutwe wa M23 ushinja leta ya Tshisekedi kwanga gushyira mu ngiro ibyo leta yumvikanye nabo, no kwanga inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane.

Uvuga ko utifuza gufata ubutaka bwa Congo ko iyo baba bafite iyo ntego baba barageze i Kisangani kuko FARDC idafite ubushobozi bwo kubahagarika.

Abo muri M23 ubwo barekuraga ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo babwiye amahanga ko batazihangana mu gihe Leta ya Congo itakubahiriza amasezerano, ubwicanyi n’urwango ntibihagarare “bazegura imbunda kuko kwihangana kugira aho kurangirira.”

Leta y’u Rwanda yahakanye ko ifasha uyu mutwe w’inyeshyamba, ivuga ko ikibazo cy’umutekano mucye muri RD Congo kireba iki gihugu ubwacyo.

Mu Ugushyingo 2022, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ari “intambara yadushojweho n’abaturanyi”, avuga ko yahisemo gushyira imbere inzira ya mbere y’ibiganiro ariko ko “ishobora kutugeza kuya kabiri [intambara] kuko iya mberenta musaruro” yatanze.

Byakurikiwe n’ubushotoranyi bw’indege y’intambara ya Sukhoi-25 ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda n’ibindi bikorwa birimo imvugo z’urwango u Rwanda rutishimiye mu bihe bitandukanye.

Kugeza magingo aya RD Congo iri gukorana n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner, FDLR, Mai Mai, CODECO n’indi mitwe bizeyeho ubufasha bwo gutsinsura umutwe wa M23.

Congo ikomeje kwakira umunsi ku munsi impano z’itwaro z’intambara zigezweho ndetse no kwinjiza ku bwinshi urubyiruko rwo kohereza ku rugamba bavuga ko “bashojweho n’umuturanyi”.

Umutwe wa M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru n’utundi duce two muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

M23 ivuga ko yifuza ibiganiro na Leta ya Tshisekedi intambara igashyirwaho akadomo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW