Davis D yateje sakwe sakwe mu myambaro y’abagore- AMAFOTO

Ntabwo bisanzwe mu Rwanda kubona umugabo yambaye imyambaro y’abagore, umuhanzi Davis D uri mu gihugu cy’u Burundi yateje sakwe sakwe ku mafoto yasakaje ku mbuga nkoranyambaga yayicotsemo.

Davis D mu myambaro y’abagore

Ni imyambarire itamenyerewe kuri uyu muhanzi ugezweho mu muziki w’u Rwanda wiyita “umwami w’abana” n’utundi tuzina yihimba kubera gukundwa n’igitsinagore.

Mu mashusho yasakaje aho aherereye i Bujumbura amugaragaza mu myambaro y’abagore aho bikekwa ko yayobotse iyo myambarire cyangwa yinjiye mu bushabitsi bwo kuyimenyekanisha.

Amwe mu mafoto amugaragaza yifashe mu mayunguyungu yazamuye agasengeri kagufi yambaye, yihengetse nka kumwe abakobwa bakunda kwigira bagiye kurya ifoto.

Iyi myambarire Davis D yadukanye iri mu mashusho y’indirimbo “Truth or Dare” aherutse gushyira hanze irimo abakobwa bamwitsiritaho.

Davis D agiye kumara icyumweru mu Mujyi wa Bujumbura aho ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Truth or Dare remix” yakoranye na Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo, amashusho ari gutunganywa na Bagenzi Bernard wo mu Rwanda na John Elarts wo mu Burundi.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yinjiye mu bucuruzi bw’udukingirizo yise “D Protection” turiho n’ifoto ye.

Avuga ko “Udukingirizo twanjye icya mbere tugomba kuba ari twiza mu buryo bwose, nibaza ko tuzaba turi mu twiza turi mu Rwanda.”

Davis D yizeye ko ikoreshwa ry’udukingirizo twe bizafasha kwirinda ingaruka abantu bashoboraga guhurira na zo mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

- Advertisement -

Truth Or Dare indirimbo nshya ya Davis D