Gasogi yasinyishije umukinnyi wo mu gice cy’ubusatirizi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United burangajwe imbere na Kakooza Nkuriza Charles [KNC], bwamaze kwibikaho undi mukinnyi ukina hagati mu kibuga ariko asatira.

Steve Simo Kayo yasinye amasezerano azamara imyaka ibiri muri Gasogi United

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa Kane n’amanota 28, ikipe ya Gasogi United ikomeje kwiyubaka yitegura imikino yo kwishyura izatangira tariki 20 Mutarama 2023.

Muri uko gukomeza kwiyubaka, iyi kipe yasinyishije Steve Simo Kayo amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko, aje avuye mu ikipe ya Colombe du Sud yo mu gihugu cya Cameroun.

Uyu araza kuziba icyuho cya mugenzi we, Ngono Guy Hervé ugomba kubagwa mu ivi kubera imvune yagize.

UMUSEKE.RW