Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Gakenke: Mwarimu yatawe muri yombi yavugaga ko azica Nyirabukwe (AUDIO)

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/01/24 1:10 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Havugimana Sylvestre w’imyaka 32 usanzwe ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Kangomba riherereye mu Murenge wa Gashenyi, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kuvuga ko azica nyirabukwe.

Uyu mwalimu umuyobozi w’Umurenge avuga ko umugore we n’abana bamuhunze kubera umutekano muke

Uyu murezi usanzwe uvugwaho imyitwarire mibi y’ubusinzi, ku wa 20 Mutarama 2023, yasanze nyirabukwe,  aho yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kamina (GS Kamina) mu Murenge wa Busengo, Akagari ka Kamina, mu Karere ka Gakenke, ashaka kumugirira nabi nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo, Gatabazi Celestin,yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo kubera imyitwarire mibi yigishaga ku ishuri  ribanza rya  Kamina ariko aza kuhimurwa.

Uyu mugabo utakibana n’umugore, yaje ku ishuri nyirabukwe yigishaho avuga ko aje kumwihimuraho ngo kuko ari we watumye atandukana n’umugore.

Kwamamaza

Gitifu Gatabazi yagize ati “Umwarimu yigishije mu Kigo cya Kamina hanyuma agaragaza imyitwarire mibi.Kudakora akazi uko bikwiye, intandaro ikaba ubusinzi.Bamufasha kugira ngo bamwimurire mu Kigo cyo muri Gashenyi,ngo barebe ko yahindura imyitwarire.”

Gitifu akomeza ati “Yavuye muri Gashenyi, agaruka muri Busengo mu Kigo cya Kamena ateza umutekano mucye, ngo ashaka kwica nyirabukwe,ngo niwe umuteranya n’umugore.”

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2023/01/WhatsApp-Audio-2023-01-24-at-12.03.46.mp4

Uyu muyobozi akomeza avuga ko yasanze nyirabukwe ku ishuri nabwo afite icupa ry’inzoga n’amabuye yo kumutera.

Yagize ati “Yari afite amabuye, afite icupa ry’inzoga bigaragara ko bishobora kuba yarikubita umuntu cyangwa akaba yamutera amabuye.

Twabonye mu nshingano dufite harimo no gukumira icyaha cyitaraba, dufata icyemezo cyo kuba tumujyanye kuri RIB.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage muri rusange kugira imyitwarire myiza kandi bakabana mu mahoro.

Ukekwaho uru rugomo  akaba afungiye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Cyabingo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Luvumbu yemerewe gukinira Rayon Sports

Inkuru ikurikira

“Ingamba zafashwe”, RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo (Video)

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
“Ingamba zafashwe”, RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo (Video)

"Ingamba zafashwe", RDF yarashe ku ndege y'intambara ya Congo (Video)

Ibitekerezo 2

  1. Ngirimana Denys says:
    shize

    Uyu murezi agiriwe neza yafashwa kugera kwa muganga bakamusuzuma u ubuzima bwo mu mutwe. Abaturage ntibatanga amakuru yuzuye byose bikitwa ubusinzi. Nyamara akomoka mu muryango wakunze kugaragaramo uburwayi nk’ubwo.

    Reply
  2. Teacher Emmy says:
    shize

    Yitabweho ahabwe umuganga kuko uyu Mwarimu afite ihungabana.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

AS Kigali ntizakina Igikombe cy’Amahoro

AS Kigali ntizakina Igikombe cy’Amahoro

2023/02/05 1:02 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010