Gakenke: Mwarimu yatawe muri yombi yavugaga ko azica Nyirabukwe (AUDIO)

Havugimana Sylvestre w’imyaka 32 usanzwe ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Kangomba riherereye mu Murenge wa Gashenyi, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kuvuga ko azica nyirabukwe.

Uyu mwalimu umuyobozi w’Umurenge avuga ko umugore we n’abana bamuhunze kubera umutekano muke

Uyu murezi usanzwe uvugwaho imyitwarire mibi y’ubusinzi, ku wa 20 Mutarama 2023, yasanze nyirabukwe,  aho yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kamina (GS Kamina) mu Murenge wa Busengo, Akagari ka Kamina, mu Karere ka Gakenke, ashaka kumugirira nabi nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo, Gatabazi Celestin,yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo kubera imyitwarire mibi yigishaga ku ishuri  ribanza rya  Kamina ariko aza kuhimurwa.

Uyu mugabo utakibana n’umugore, yaje ku ishuri nyirabukwe yigishaho avuga ko aje kumwihimuraho ngo kuko ari we watumye atandukana n’umugore.

Gitifu Gatabazi yagize ati “Umwarimu yigishije mu Kigo cya Kamina hanyuma agaragaza imyitwarire mibi.Kudakora akazi uko bikwiye, intandaro ikaba ubusinzi.Bamufasha kugira ngo bamwimurire mu Kigo cyo muri Gashenyi,ngo barebe ko yahindura imyitwarire.”

Gitifu akomeza ati “Yavuye muri Gashenyi, agaruka muri Busengo mu Kigo cya Kamena ateza umutekano mucye, ngo ashaka kwica nyirabukwe,ngo niwe umuteranya n’umugore.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko yasanze nyirabukwe ku ishuri nabwo afite icupa ry’inzoga n’amabuye yo kumutera.

Yagize ati “Yari afite amabuye, afite icupa ry’inzoga bigaragara ko bishobora kuba yarikubita umuntu cyangwa akaba yamutera amabuye.

Twabonye mu nshingano dufite harimo no gukumira icyaha cyitaraba, dufata icyemezo cyo kuba tumujyanye kuri RIB.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yasabye abaturage muri rusange kugira imyitwarire myiza kandi bakabana mu mahoro.

Ukekwaho uru rugomo  akaba afungiye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Cyabingo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW