Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho mu myaka 35

Igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango ushinzwe, cyabereye mu murenge wa Rubaya mu kagari ka Gishari.

Uhagarariye umuryango FPR mu murenge wa Rubaya yasangiye umutsima n’ Abanyamuryango ku isabukuru y’ imyaka 35

Abaturage batuye mu murenge wa Rubaya by’umwihariko Abanyamuryango ba FPR Inkotanti bavuga ko mbere bajyaga kwivuza mu karere ka Burera mu murenge wa Bungwe, ubu bishimira ko bubakiwe ivuriro rito ntibagikora ingendo bajya gushaka serivisi z’ubuzima ahandi.

Bavuga ko guhera mwaka wa 2000 hari ibikorwa bitandukanye bagezeho by’iterambere, kuri bo ngo umusingi ni umwe, gushyira imibereho myiza y’abaturage ku isonga na bo babigizemo uruhare.

Abaganiriye n’UMUSEKE bavuga ko by’umwihariko abatuye mu kagari ka Gishambashayo bishimira amateka bafitanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku bw’ibyo bakaba bashimira igihango n’umuryango kuko ibikorwa remezo biganisha ku iterambere bari bacyeneye bamaze kubigezwaho.

Uwitwa Rwandekwe Ephlose agira ati: “Ku bufatanye bw’abaturage ba Gishambashayo bagize uruhare mu gucumbikira FPR-Inkotanyi mu kagari ka Gishambashayo, natwe batuzaniye byinshi twari dukeneye mu iterambere, kuri iyo mpamvu dukomeje gushimira ishyaka ryacu”.

Yongeyeho ati: “Mu kagari ka Gishambashayo batwubakiye amashuri meza y’abana twari tuyakeneye, batwubakiye aho kwivuriza, badukoreye umuhanda mwiza uduhuza n’Akarere ka Burera, batwubakiye isoko rya kijyambere rigezweho,  ntabwo duteze gutatira igihango dufitanye n’umuryango”.

Abari muzabukuru Rubaya bishimira ko bazirikanwa

Umukecuru uzwi ku izina rya Bonifilide Mukarugwiro avuga ko bashimihijwe n’uburyo ubuyobozi buzirikana abari mu zabukuru bagahabwa amafaranga y’abatishoboye ndetse n’abadafite amacumbi bakubakirwa.

Ati: “Natwe mu kagari ka Gishari batwubakiye umudugudu w’ikitegerezo ugezweho, harimo abakecuru batari bafite amacumbi, ariko ubu bararyama ndetse n’ijoro bagacana ku mashanyarazi, nta n’ikibazo cy’amazi dufite”.

Uhagarariye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Rubaya, Ukwiyegukundwa Aimable abwira abaturage kurushaho gufatanya mu bikorwa by’iterambere, akemeza ko hari byinshi bateganyirijwe bizongera iterambere muri Rubaya.

- Advertisement -

Ati: “Imyaka 35 umuryango umaze turizihiza isabukuru y’ibyo twagezeho,  twiteguye kongera ibikorwa bizamura abaturage b’igihugu, kuko ikigamijwe ni ugushyira imirebereho y’umuturage ku isonga.”

Mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho abana babahaye amata

UMUSEKE.RW