Hakenewe miliyoni 150Frw zo gusana ikiraro gihuza Kamonyi na Ruhango

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi na Mbuye muri Ruhango bari mu bwigunge, nyuma y’uko ikiraro cya Birembo kibahuza cyangijwe n’imvura bigahagarika ubuhahirane hagati yabo.

Ikiraro cya Birembo cyashyize abaturage ba Mbuye na Nyarubaka mu bwigunge

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Mutarama 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari kumwe n’abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Ruhango basuye iki kiraro cya Birembo mu rwego rwo gushakira hamwe uko cyasanwa.

Ikiraro cya Birembo gihuza imirenge ya Mbuye muri Ruhango mu kagari ka Gisanga n’akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, aba bayobozi bakaba basuye iki kiraro mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bafatanya kigasanwa.

Habineza Frodouard ni umuturage wo mu Murenge wa Mbuye ukoresha iki kiraro avuga ko bari mu bwigunge nyuma y’uko iki kiraro gisenyutse, ndetse ubuhahirane bwamaze guhagarara ku buryo batakibona uko bageza umusaruro ku isoko.

Ati “Impungenge abaturage dufite urabona ko ikiraro cyaduhuzaga n’uyu murenge ndetse tugakomeza tujya mu isoko rya Muhanga na Musambira, kugeza ubu turi mu bwigunge, kariya kantu abana bashyizeho hasi iyo imvura iguye ihita ikajyana, imvura ikigwa nta muntu wambuka aba Mbuye tuguma aha.”

Karamira Emmanuel umwe mu bashoferi bakunze gukorera muri ibi bice, avuga ko umubare munini w’abaturage n’abatwara ibinyabiziga bakoreshaga iki kiraro batangiye guhangayika kubera ko umuhanda nyabagendwa bizifashisha kuri ubu bacamo bakoresheje urugendo rurerure hakiyongeraho n’amavuta y’imodoka ahenze  cyane.

Yagize ati “Ubuyobozi buramutse bwihutishije imirimo yo gusana iki kiraro byadufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko iki kiraro gifitiye akamaro kanini abaturage mu koroherezaga ubuhahirane ku mpande zombi.

Iki kiraro kandi cyakoreshwaga n’abashoferi batwara imodoka zo mu bwoko bwa Camion zipakira umucanga ziwutwara mu Mijyi itandukanye yo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Ati “Ubuyobozi bw’Intara bugiye gukora ubuvugizi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ndetse no muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kugira ngo haboneke ingengo y’Imali yo kugisana.”

Yavuze ko hari ikindi kiraro cy’ahitwa kuri Duwani(Douane) abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru batangiye gukoresha nubwo bibagoye bakazategereza ko iki cyasenyutse gisanwa.

Ati “Hari kandi n’ikiraro cyuzuye cya Mukunguli abaturage bashobora gukoresha.”

Abayobozi bayobowe na Guverineri Kayitesi Alice bakaba basuye iki kiraro barebera hamwe uko cyasanwa
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko gukora iki kiraro bigiye kwihutishwa, akavuga ko bibangamiye ubuhahirane bigasubiza inyuma n’ubukungu bw’Akarere ka Ruhango by’umwihariko.

Ati “Nubwo ubushobozi butaboneka vuba harebwa uko Uturere twombi twishakamo ibisubizo byihuse kugira ngo cyongere kuba nyabagendwa.”

Imisoro myinshi y’Akarere ka Ruhango bayikura mu bucukuzi bw’imicanga yinurwa mu Murenge wa Mbuye.

Amateme n’ibiraro byangijwe n’ibiza mu myaka 2 ikurikirana muri aka Karere  agera kuri 64.

Iri tsinda ry’abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Ruhango bari kumwe na Guverineri Kayitesi Alice, basuye ibikorwa by’umushinga wa Green Amayaga ugamije gutoshya igice cy’Amayaga, aho uyu mushinga ugamije gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi bikorwa byo kongera umusaruro.

Basuye kandi ibikorwa byo kubaka ikiraro gihuza Imirenge ya Kinazi na Mugina, aho imirimo igeze ku musozo ndetse abaturage bakaba baratangiye kugikoresha bahahirana hagati y’uturere twa Kamonyi na Ruhango.

Aba bayobozi banasuye ibikorwa by’umushinga wa Green Amayaga

NKURUNZIZA Jean Baptiste & MUHIZI ELISÉE  /UMUSEKE.RW