Hamenyekanye amakuru ababaje ku mwana w’umukobwa bikekwa ko yishwe na Se

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango yavuze ko umugabo bikekwa ko yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 yatawe muri yombi.

Amapingu

Nsanzabandi Pascal avuga ko  uwo mwana bikekwa ko yishwe na Se yitwaga Uwase Melissa.

Amakuru bahawe n’abaturanyi ahamya ko banyuze kwa Rurangwa Gonzalve utuye mu Mudugudu wa Matara, Akagari ka Gisare mu Murenge wa Kinazi,  bumva uwo mwana ataka kuko Se yamukubitaga amuziza ko ngo azerera iyo avuye  ku Ishuri.

Nsanzabandi avuga ko bahageze bari kumwe n’izindi nzego babaza uwo mugabo, avuga ko yamukubise gahoro, gusa akavuga ko umwana yageze mu rugo ameze nk’urwaye amuha amata.

Yagize ati: “Batubwiye ko ejo ku mugoroba uwo mwana yari muzima, abaturage batunguwe no kubona uwo Rurangwa yaje ashakisha isanduku avuga ko Uwase yitabye Imana.”

Gitifu avuga ko bagiye gukora inteko n’abaturage kugira ngo babahumurize kubera ko urupfu nk’uru rutavugwaho rumwe rutera kwibaza cyane.

Yasabye abaturage bafite iyo ngeso yo kwihanira ko bayicikaho.

Ubu Rurangwa Gonzalve ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kinazi kimwe n’umugore we babana ubu bombi barabazwa iby’uru rupfu.

Umurambo wa Uwase Melissa wajyanywe mu Bitaro bya Ruhango kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

- Advertisement -

Amakuru UMJSEKE wamenye ni uko uriya Rurangwa Gonzalve yashatse abagore 4 ababyaraho abana 10 b’abakobwa, ariko batatu ngo yagiye abirukana kubera ko nta muhungu bamubyariye.

Uriya mwana Uwase Melissa bikekwa ko yishwe na Se yabanaga n’abavandimwe b’abakobwa 7, kuko abandi babiri barapfuye.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo, afatanyije n’umugore babana ubu (mukase), bashyiraga abana mu mutiba w’inzuki bakabakubita.

Uko ngo abana bameze, bigaragara ko bafite imirire mibi.

Ruhango: Umugabo yakubise umwana we w’imyaka 6 arapfa

MUHIZI Elisee/UMUSEKE.RW