Ibyihariye kuri Brig Gen Mboneza nimero ya kabiri mu ndwanyi za M23

Brig Gen Yusuf Eric Mboneza uzwi nka Yusuf Mboneza ni indwanyi yamamaye mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, niwe nimero ya kabiri nyuma ya Gen Sultan Makenga.

Brig Gen Mboneza Yussuf bakunze kwita Gitamisi

Yusuf Mboneza yatunguranye ubwo ku wa 13 Mutarama 2023 yakurwaga ku ipeti rya Colonel akagirwa Brig Gen nyuma y’uko muri Kamena 2022 ingabo za Congo zigambye kumwicira i Runyoni muri Teritwari ya Rutshuru.

Ni Umunye-Congo wavukiye muri Teritwari ya Masisi, azwiho kudatinya aho rukomeye, imyaka myinshi y’ubuzima bwe yabaye mu ntambara zayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Brig Gen Mboneza yarwanye intambara za RCD ku butegetsi Perezida Laurent Desire Kabila waje kuraswa agasimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila.

Yarwanye mu nyeshyamba za CNDP zari ziyobowe na Gen Laurent Nkunda, zarwanyaga Leta ya Congo, icyo gihe yari ari ku ipeti rya Major ari umuyobozi wa Batayo ya 4.

Nyuma y’amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009 hagati ya RDC n’umutwe wa CNDP, Mboneza Yusuf yinjiye mu ngabo za FARDC ahabwa ipeti rya Lt Colonel no kuba umuyobozi wa Brigade ya 212 i Walikale.

Muri Kanama 2010, Mboneza yafunzwe azira gusuzugura amategeko ya gisirikare maze bamwe mu bahoze muri CNDP bazenguruka gereza bashaka kumufunguza ku isasu, ahita ahabwa igihano cyo koherezwa gukorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma yazamuwe mu ntera agirwa Colonel Full ahita yoherezwa kuyobora Regima ya 808 i Beni muri Kivu ya Ruguru aho yavuye yinjira mu mutwe wa M23 washinzwe na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Ku wa 6 Nyakanga 2012, Perezida Kabila yafashe icyemezo cyo kwirukana muri FARDC abasirikare bakuru 14 barimo Gen Ntaganda Bosco, Gen Sultan Makenga, Col Mboneza Yusuf na Col Byamungu Maheshe Bernard na we uherutse kugirwa Brig Gen muri M23.

- Advertisement -

Inyeshyamba za M23 zari zifite imbaraga ku buryo byasabye ingabo z’amahanga kugira ngo zitsindwe, muri 2013 zemera gushyira intwaro hasi.

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano na USA, Mboneza bamufatiye ibihano aho ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi n’ibindi byaha by’intambara muri Congo.

Nyuma yo gushyira intwaro hasi mu 2013, Mboneza ari mu barwanyi bari kumwe na Gen Makenga bahungiye muri Uganda, muri 2017 byatangajwe ko yinjiye muri Congo ayoboye indwanyi zongeye kubura imirwano.

Icyo gihe byavugwaga ko Mboneza ariwe uyoboye M23 nyuma y’ibihuha byavuze ko Gen Sultan Makenga yishwe bikaza kugaragara ko ari ibinyoma.

Kuva muri Werurwe 2022 Mboneza yavuzwe mu gihe imirwano yari ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za Leta, mu kwezi kwa Gatandatu 2022 igisirikare cya Congo cyavuze ko cyamuhitanye, kivuga ko ari umuyobozi wungirije wa M23.

Ayo makuru yaje kunyomozwa na Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 bishimangirwa n’izamurwa rye mu ntera kuri uyu wa gatanu.

Brig Gen Mboneza Yusuf asanzwe ari inshuti magara ya Gen Sultan Makenga kugeza ubu niwe uyobora Operasiyo za gisirikare za M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW