Igitsina gitangiye kumwinjiriza!  Davis D ku gakingirizo

Umuhanzi Davis D agiye kuba icyamamare cya mbere mu Rwanda kigiye gushyirwa ku gakingirizo kazajya gakoreshwa n’abasore birinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda no gutera inda zitateganyijwe. Avuga ko hari  abazagakoresha kubera ari marike ye azanye ku isoko.

Isura ya Davis D yashyizwe ku gakingirizo

Mu mpera z’umwaka wa 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Davis D afite agakingirizo hamwe n’umukobwa bamwe bagakeka ko yarari gusambana.

Uyu muhanzi uvuye mu bitaramo I Burundi yamaze kwemeza ko yarari mu gikorwa cyo kwamamaza agakingirizo gashya.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ari umushinga amaze iminsi ari kwitaho hamwe n’abafatanyabikorwa be.

Kuri Instagram ye yahashyize amafoto atandukanye yerekana agakingirizo kariho ifoto ye.

Ati “Ku nshingano zanjye mu kwigisha no kubera ikitegererezo urubyiruko nishimiye kubagezaho umushinga maze iminsi nkoraho njyewe n’abafatanya bikorwa banjye.”

“Rubyiruko umwanya n’uyu wo gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara dukoresha agakingirizo.”

Aganira na UMUSEKE yavuze ko aka gakingirizo ari ake kandi ko amaze igihe kirenga umwaka ari gukora uyu mushinga.

Ati “Nagombaga gukora agakingirizo kuko urabizi nkora indirimbo bifitanye isano, iyo rero ni marike yanjye nkuko hari abagira iy’imyenda. Ibi nabikoreye urubyiruko kuko hari abazajya bagakoresha bitwaje ko ari akanjye nk’umuhanzi bakunda.”

- Advertisement -

Davis D yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba aribwo azasobanura neza iby’utwo dukingirizo anasaba abantu kwirinda muri uyu mwaka mushya kugirango bazagire ubuzima bwiza.