Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke bwasabye abaturage batuye mu Murenge wa Rongi n’uwa Ruli bakoresha ikiraro cyo mu kirere bubakiwe, kukirindira umutekano.
Ibi babivuze mu muhango wo gutaha icyo kiraro gihuza Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke cyuzuye gisimbura ibindi biraro 2 birimo kimwe bikekwa ko cyasenywe n’abagizi ba nabi.
Ubwo batahaga iki kiraro cyo hejuru ubuyobozi bw’Uturere twombi n’abaturage batwo ntabwo, ntibitaye ku mvura nyinshi yaguye muri ibi bice mbere ya saa sita.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko umutekano wa kiriya kiraro ureba buri muturage wese uhatuye, harimo abagikoresha bagasabwa cyane guhoza ijisho ku bagizi ba nabi baba bashaka kongera kwangiza.
Ati: “Muzirikane agaciro ikiraro gifite munatekereze ko uwakibahaye ari Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”
Mpagaritswenimana Augustin avuga ko umukoro wo kubungabunga iki kiraro bagiye kuwitaho kubera ko ari bo gifitiye akamaro kanini kuko cyoroherezaga ubuhahirane bw’abaturage bo mu Turere twombi.
Ati: “Abenshi bavaga i Rongi bajya kwivuza no gukora imirimo myinshi y’ubucukuzi bw’amabuye.”
Uyu muturage akavuga ko abo mu Murenge wa Ruli bambuka iki kiraro bajya mu masoko, abana na bo bakajya kuhigira.
- Advertisement -
Ati: “Mudushimire Umukuru w’Igihugu kubera ko adufashije kubona inzira yo mu kirere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney yabwiye abaturage b’impande zombi ko batagomba kwibagirwa ibihe bibi by’umutekano mukeya banyuzemo ubwo ibiraro bari bafite byasenywaga n’ibiza.
Yagize ati: “Kurinda iki kiraro bibe igihango mugiranye na Perezida wa Repubulika murusheho kukibungabunga.”
Mu mbyino n’andi magambo y’abaturage bashimiye kandi ingabo z’Igihugu, RDF zabafashije muri iyi myaka, zibambutsa umugezi wa Nyabarongo zikoresheje ubwato bwa moteri.
Miliyoni 100Frw zisaga niyo mafaranga iki kiraro cyuzuye gitwaye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga na Gakenke.