Imiti “ivugwaho kongera” igitsina yabujijwe gucururizwa mu Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse imiti ikoreshwa mukongerera abagabo igitsina nyuma yo gusanga itujuje ubuziranenge, ndetse abayifite bakayisubiza aho bayikuye.

Abafite iyi miti yakuwe ku isoko basabwe kuyisubiza aho bayikuye

Itangazo rya Rwanda FDA ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru, Dr. Emile Bienvenue, rivuga ko iyi miti yahagaritswe nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza iyi miti bagasanga itujuje ubuziranenge.

Imiti yaciwe  ku isoko ry’u Rwanda ni Dawa ya Kupanua Uume ukoreshwa mu kongera ingano y’igitsina cy’umugabo na Ngetwa 3 wa garama 130  ikorerwa muri Tanzania.

Hahagaritswe kandi umuti wa Delay Spray for Men upima garama 10, ubamo Vitamin E ndetse ukanifashishwa n’abagabo bashaka kongera ingano y’ibitsina byabo.

Rwanda FDA yavuze ko uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora kwangiza abayikoresha, bati “Uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora no kugira ingaruka ku bantu bayifashe. Ni muri urwo rwego ibikorwa bijyanye no kuyamamaza bigomba guhagarikwa.”

Abacuruza, abatunganya, abatumiza n’abadandaza iyi miti ikorwa mu bimera yakuwe ku isoko ry’u Rwanda basabwe guhagarika kuyigurisha ndetse iyo bari basigaranye bakayisubiza aho bayiguriye.

Ibi bikajyana nuko abayiranguza bazajya batanga raporo buri minsi itanu kuri Rwanda FDA bagaragaza ingano y’imiti bagaruriwe.

Abayikoresha nabo bibukijwe ko bagomba guhagarika gukoresha iyi miti kuko byabagiraho ingaruka.

Rwanda FDA ikaba yibukije abatunganya, abaranguza n’abadandaza imiti ikomoka ku bimera gusaba ibyangombwa muri iki kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, ndetse bakandikisha imiti yabo mbere yo kuyicuruza.

- Advertisement -

Mu bihe bitandukanye, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda cyaburiye abamamaza ibicuruzwa birimo imiti y’abantu n’amatungo, bibutsa ko bitemewe ndetse kubikora ari ukunyuranya n’amategeko, aho bari baranaciye ibiganiro byamamaza iyi miti ku ma radiyo na televiziyo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW