Jules Sentore na Yvan D ni bamwe mu bahanzi batanze Ubunani

Umuhanzi Jules Sentore hamwe na Yvan D ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni bamwe mu bahanzi Nyarwanda ba mbere batangiranye indirimbo nshya n’umwaka wa 2023 nko guha ubunani abakunzi babo.

Yvan D na Jules Sentore babimburiye abandi bahanzi mu gusohora indirimbo muri 2023

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bafite izina ariko by’umwihariko mu muziki wa Gakondo akunze kugaragaramo nubwo ajya anyuzamo akavanga n’indirimbo za ruzungu.

Mu gutangira umwaka wa 2023 uyu muhanzi yahisemo kuba mu ba mbere basohoye indirimbo yise ‘Icyeza.’

Uyu muhanzi yabaye uwa mbere usohoye indirimbo bwa mbere mu Rwanda kuko yayishyize hanze umwaka wa 2023 umaze iminota itatu gusa.

Iyi ndirimbo ifite utuma bubwira abasore cyangwa abakobwa kuva mu busiribateri bagatangira gutekereza ku gushinga urugo. Ati “Ubundi iyi nyituye abantu bose bazarushinga muri 2023.”

Si Jules Sentore gusa kuko no mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ntabwo bacikanywe kuko uwitwa Yvan D nawe yasohoye iyitwa ‘Ndashinganye’ yakoranye n’uwitwa Sibosy.

Aganira na Umuseke yavuze ko buri mwaka aba ari isezerano aha abakunda ibihangabo bye kuko asohora indirimbo kuri uyu munsi.

Ati “Ibi ni nk’isezerano, iyi ndirimbo nari narayikoze ndayibika ntegereza ko nzayisohora kuri iyi taliki ya mbere y’umwaka. Ubutumwa bwayo nashakaga kubwira abakunzi banjye ko niba baragize amahirwe bagasoza umwaka wa 2022 ntacyo babaye bagomba kumva ko no muri uyu mwaka twinjiyemo bashinganye.”

Indirimbo ya Yvan D yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element naho amashusho akorwa na Mariva.

- Advertisement -

https://www.youtube.com/watch?v=i3ypLgDuXm8