Tuyizere Eric w’Imyaka 36 y’amavuko bamusanze mu rugo iwe mu mugozi anagana, bikekwa ko yiyahuye.
Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Buramba, mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Kayumbu Akarere ka Kamonyi, abo mu Muryango we ndetse n’Inzego z’Ibanze basanze yimanitse mu mugozi.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Minani Jean Paul avuga ko taliki ya 05 Mutarama, 2023 ahagana saa moya z’ijoro aribwo basanze Tuyizere Eric amanitse mu mugozi.
Umuryango we ngo wahoraga mu makimbirane ashingiye ku businzi, kuko uyu Tuyizere Eric yatahaga yasinze agakimbirana n’umugore we buri gihe.
Yagize ati: “Batonganye n’umugore we ejo bundi biba ngombwa ko yahukanira iwabo.”
Gitifu Minani avuga ko mbere y’uko uyu mugabo yiyahura, yabanje gufata abana be abohoreza kwa Nyirakuru asubira iwe mu rugo ahita yiyahura.
Yavuze ko nta kindi kibazo usibye usibye ayo makimbirane ashingiye ku businzi.
Ati: “Nta kintu cyatuma umuntu afata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima kuko burahenze.”
Minani yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko akenshi usanga akunze kuba intandaro z’imfu zivugwa mu miryango.
- Advertisement -
Uyu Muyobozi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera awusaba gukomera.
Tuyizere Eric asize abana 2 n’umugore. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi.