Kigali: Habonetse umurambo w’umugabo waciwe umutwe

Mu Karere ka Kicukiro ahegera ku gishanga kigabanya Rusororo na Masaka hasanzwe umurambo w’umugabo utaramenyekana, waciwe umutwe barawutwara.

Ni umurambo wabonetse ahagana saa 07h45′ mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rusororo.

Amakuru avuga ko uyu murambo wabonywe n’umuhinzi yihutira kubimenyesha abaturage n’inzego zibanze.

Ubwo abayobozi bageraga ahari uwo murambo basanze nta mutwe, bikekwa ko abagizi ba nabi bishe nyakwigendera bawutwaye.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yagize ati “Twahageze dusanga umutwe ntawuhari.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Nsabimana Matabishi Desire yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yasanzwe yaciwe umutwe.

Yagize ati “Umurambo wajyanywe Kacyiru, Andi makuru yamenyekana twabamenyesha.”

Iperereza ryatangiye kugira ngo abishe nyakwigendera bafatwe babiryozwe imbere y’amategeko.

Mu minsi ishize hari undi muntu muri Kigali wabonetse mu gishanga cya Rwampara yaciwe umutwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW