LAMUKA yasabyeTshisekedi kutizera namba ingabo za EAC 

Mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo umutekano ukomeje kudogera kubera imirwano Leta ya RD Congo ihanganyemo na M23, ihuriro rya LAMUKA rigizwe n’Abanyapolitiki barimo Martin Fayulu, ryasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, kutizera ko ingabo z’Umuryago wa Afurika y’Iburasirazuba zagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

LAMUKA yanenze Tshisekedi wemereye ingabo za EAC kuza muri Congo kugarura amahoro

Binyuze mu muvugizi w’iri huriro, Prince Epenge,yavuze ko “misiyo yo kurinda abana b’abanye-Congo biri mu biganza by’Abanye-Congo ubwabo ndetse na Polisi .”

Uyu muvugizi yabwiye okapi  ko “Kuba Felix Tshisekedi yizeye ingabo zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuza kugira ngo barinde abana ba Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bigaragaza ko adafite icyerekezo cy’umutekano ”.

Prince Epenge kuri we yatunguwe no kuba Umukuru w’Igihugu yarafashe icyemezo cyo kuvugana n’ingabo za Sudani y’Epfo kandi nayo idahagaze neza.

Yagize ati “ “Iki gihugu kikiri gito (avuga Sudani y’Epfo),yavutse mu 2011, leta idashinze imizi. Ni leta mu by’ukuri idafite igisirikare gihamye kuko igisirikare cyayo kivanze n’abahoze mu mitwe y’itwaje intwaro.”

Kuri uyu muyobozi , asanga Tshisekedi ari nkaho ari mu mukino w’amahirwe akoresheje imbaraga z’ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW