Luvumbu yemerewe gukinira Rayon Sports

Biciye ku mutoza wahoze yungirije mu ikipe ya Rayon Sports, Ferreira Faria Paulo Daniel, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yakuriweho imiziro ku mukinnyi wa yo, Hértier-Nzinga Luvumbu wemerewe gutangira gukinira iyi kipe yamuguze.

Luvumbu yemerewe gutangira gukinira Rayon Sports

Ni nyuma yo kuba Rayon Sports yari yahawe igihano n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, cyo kutagura abakinnyi bitewe n’ideni rya Ferreira Faria Paulo Daniel wari wungirije Umunya-Portugal, Silva Paixão Santos, yari ifitiye miliyoni 3.5 Frw ariko yaje kwikuba akagera kuri miliyoni zigera kuri 6 Frw kubera gutinda kuyishyura.

Rayon Sports yari yashyize aya mafaranga kuri konti y’uyu mutoza ndetse ibimenyesha FIFA, ariko uwagombaga kwishyurwa we yari ataremera ko yabonye amafaranga.

Mu kiganiro umutoza Ferreira Faria Paulo Daniel yahaye radio B&B Umwezi, yemeye ko amafaranga Rayon Sports yari imufitiye yamaze kumugeraho, igisigaye ari FIFA guha uburenganzira iyi kipe bwo gusinyisha no gukinisha abakinnyi bashya.

Ibi bisobanuye ko mu gihe byaba bikozwe mbere y’amasaha abiri ari imbere, Luvumbu akabona ibyangombwa yahita ahera ku mukino wa Musanze FC ubera kuri Stade ya Muhanga Saa Cyenda z’amanywa.

UMUSEKE.RW