M23 yavuye mu kigo cya gisirikare kinini yari imaze igihe igenzura

Inyeshyamba za M23 zikomeje kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda bigamije gukemura mu mahoro ibibazo by Congo, kuri uyu wa Gatanu zarekuye ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo zimaze igihe zigenzura.

M23 ivuga ko ku mugaragaro yavuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo

M23 ivuga ko yari yafashe kiriya kigo nk’igisubizo ku bitero by’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zayigabagaho umusubizo zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kiragenzurwa n’ingabo zUmuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri Twitter M23 yagize iti “M23 ku mugaragaro yashyikirije ingabo za EAC ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo.”

Umuhango wo kuva mu kigo cya Rumangabo wabaye kuri uyu wa Gatanu, ariko mbere byari byavuzwe ko wari kuba ku wa Kane tariki 05 Mutarama, 2023 ariko birasubikwa.

Ikigo cya Rumangabo cyafashwe mu Ukwakira 2022.

Hari hashize igihe bivugwa ko M23 ishaka kuva mu duce yagiye yambura ingabo za Leta muri Rutshuru kuva imirwano mishya yakubura muri Kamena, 2022.

Izi nyeshyamba zaherukaga kuva mu gace ka Kibumba mu byumweru bibiri bishize.

Ingabo za EAC ni zo zisigarana iki kigo cya gisirikare

UMUSEKE.RW

- Advertisement -