Umutwe wa M23 werekanye intwaro z’amoko atandukanye wambuye ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’imitwe bifatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda kabuhariwe rya Wagner.
Ni mu mashusho yasakajwe n’abarwanyi b’uwo mutwe ubwo bari bavuye ku mirongo y’urugamba rw’abahuje na FARDC n’abo bafatanyije yabereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter agaragaza inyeshyamba za M23 zikoreye intwaro zirimo izirasa kure zafashe nyuma y’uko abo bari bahanganye bakijijwe n’amaguru.
Intwaro zafashwe zirimo izo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.
M23 ivuga ko ubwo yagabwagaho igitero na FRDC n’abo bafatanyije barimo Abacanshuro ba Wagner birwanyeho babasubiza inyuma babambura n’izi ntwaro.
Bati “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”
Bongeraho ko “Bajya baca umugani ko akari bupfe kabungira akari bukice” mu rwego rwo kuburira ingabo za Leta n’abandi babagabaho ibitero.
M23 yemeza ko nta bufasha ihabwa n’igihugu icyo aricyo cyose cy’amahanga ko intwaro bazambura ingabo za Leta ya Congo.
- Advertisement -
Mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.
Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwo guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Icyo gihe umutwe wa M23 watangaje ko wishimiye izi ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu izindi bakazigura ku giciro cyo hasi.
M23 yagize iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ku rugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose, Murakoze cyane.”
Accompagné d’images vidéos ici présente les #M23 viennent d’administrer une RACLÉE à la coalition #FARDC–#FDLR–#MAiMAi–#Wagner sur 2 fronts en même temps et récupérer tout un #ARSENAL.https://t.co/cUtQs5X3om pic.twitter.com/G14TBu2vfA
— Secret de la RDC (@DelaCachette) January 9, 2023