Musanze: Barindwi bafunzwe nyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe atemaguwe

Abagabo barindwi bo mu Kagari ka Ruyumba mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugabo witwa Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko wishwe atemaguwe mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Umurambo wa Nyakwigendera Nsengiyumva Emmanuel wabonetse mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Ruyumba mu Murenge wa Nkotsi mu gitondo cyo kiri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Nyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, abagabo batatu bahise batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza naho abandi bane bagombaga kurara irondo muri iryo joro n’abo batabwa muri yombi ngo bahanirwe uburangare bagize ku irondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius, yemeje aya makuru ariko ntiyagira byinshi ayatangazaho kuko ngo inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza.

Yagize ati” Uwo muntu yarishwe hari n’abamaze gutabwa muri yombi bari mu Bugenzacyaha ngo hakorwe iperereza. Ntitwavuga ko aribo babigizemo uruhare aka kanya kuko haracyakorwa iperereza ni nayo mpamvu nabo bari kurikorwaho. Hari n’abagombaga kurara irondo kuri uwo mugoroba batariraye n’abo bafashwe ngo bacibwe amande yo kutarara irondo kuko iyo barira byibuze bari kumva uwicwaga.”

” Iyo irondo riza kuba ryarakozwe neza ntibari kubura no kumva umuntu utabaza kuko umuntu ntiyagera aho yicwa hatagize n’induru nke yumvikana.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi bukomeza gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gukomeza gutanga amakuru ashobora korohereza iperereza ngo hamenyekane abagizi ba nabi baba barabigizemo uruhare.

Abatawe muri yombi bose bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje naho Nyakwigendera we yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini.

- Advertisement -

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Musanze