Nshimiye Joseph agiye gutangira kuburana

Nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana, agiye gutangira urugendo rwo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Joseph agiye gutangira kuburana

Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph uvugwaho ubwambuzi bushukana.

Aganira na UMUSEKE, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yemeje ko uru rwego rwafunze Nshimiye Joseph ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Ati “Yego ni byo. Yafashwe ejo [ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023].”

Biciye mu butumwa bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Joseph yamenyeshejwe ko guhera ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2023 Saa tatu za mu gitondo, azatangira kuburana.

Bati “Muraho, Turakumenyesha ko urubanza RDP 00116/2023/TB/KICU ruzakorerwa Hearing kuwa 26/01/2023 09:30 ku TB KICUKIRO. Murakoze, IECMS.”

Gutabwa muri yombi kwa Joseph, kwaje kwiyongera ku byari byabaye tariki 7 Mutarama 2023, ubwo abantu barindwi bashyikirije ikirego RIB barega batatu barimo Nshimiye Joseph, Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy.

Nshimiye Joseph ariyongera kuri Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, bafashwe kugira ngo baryozwe amafaranga bivugwa ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I, bakanyereza arenga miliyoni 100 Frw.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

- Advertisement -

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga, ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw).

UMUSEKE.RW