Ntibisanzwe: Umusifuzi yerekanye Ikarita y’umweru

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihugu cya Portugal, umusifuzi wo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore, yakuyemo ikarita y’umweru arayimanika nyamara iyi ntimenyerewe mu mupira w’amaguru.

Umusifuzi yerekanye Ikarita y’umweru

Ibi byabereye mu mukino wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore, tariki 21 Mutarama 2023.

Hari mu mukino wahuje Benefica WFC na Sporting Lisbon WFC. Ubwo umukino wari ukiri mu gice cya Mbere, ikipe ya Benefica yari iyoboye n’ibitego 3-0, hanyuma umukinnyi agwa hasi bamwe banibazaga ko yaba yavunitse.

Ikinyamakuru TheSun kivuga ko abaganga ku mpande zombi, beretswe iyi karita y’umweru. Gikomeza kivuga ko iyi karita yerekana ko bashimiwe ku bikorwa bari bavuye gukorera mu kibuga [Fair-play].

Iyi karita, ni ubwa mbere ikoreshejwe mu mupira w’amaguru ku Isi kuva wahangwa n’Abongereza.

Ibi byafashwe nk’ibintu bidasanzwe mu mupira w’amakuru w’Isi, ariko abawukurikiranye bavuga ko uyu musifuzi atazibagirana mu mateka ya ruhago kubera ikintu nk’iki.

Ndetse hatangiye kwibazwa niba iri tegeko ryo kwerekana ikarita y’umweru, ritashyirwa mu asanzwe yifashishwa mu mupira w’amaguru.

UMUSEKE.RW