Nyakabanda: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye abatishoboye

Mu gukomeza kwizihiza no kwishimira Isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, Abanyamuryango b’uyu muryango baremeye imiryango itishoboye yo mu Akagari ka Munanira II, mu Murenge wa Nyakabanda.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Munanira II bafashije imiryango itishoboye

Ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023 mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bongeye guhura baganira kuri byinshi uyu muryango umaze kugeraho mu myaka 35 umaze ushinzwe.

Ni ibikorwa byabanjirijwe no kuganirizwa kw’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Bahawe ikiganiro ku mateka y’Umuryango kuva uvutse kugeza magingo aya.

Uwimana Rachel uyobora uyu Muryango ku rwego rw’Umurenge wa Nyakabanda, yibukije urubyiruko gukomeza gusigaragasira ibyagezweho ariko kandi rukirinda abaruyobya barubwira amagambo aharabika Umuryango.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari ka Munanira II, Nshimyumuremyi Daniel yavuze ko bashima cyane Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ku bwa byinshi amaze kugeza ku Banyarwanda biciye mu Muryango FPR-Inkotanyi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteguye gukomeza kwitangira uyu muryango kugira ngo bunganire Perezida Paul Kagame mu Iterambere amaze kugeza ku Banyarwanda.

Mu gusoza iki gikorwa, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye imiryango ibiri itishoboye mu Akagari ka Munanira II, babaha ibiribwa bitandukanye byo kubafasha mu miryango ya bo.

Mu bindi bikorwa byabaye, harimo kwakira indahiro zirindwi z’Abanyamuryango bashya barahiriye gutera intambwe idasubira inyuma.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, basabye Ubuyobozi bwa bo ko bwabasabira Umukuru w’Igihugu kuzongera kubemerera kwiyamamariza indi manda yo gukomeza kuyobora Igihugu kuko bamushima Iterambere amaze kugeza ku Banyarwanda.

- Advertisement -

Umuhuro w’uyu munsi, wasojwe n’ubusabane bwahuje Ubuyobozi n’abanyamuryango b’uyu Muryango.

Basangiye umuvinyo
Barahiriye kuba Abanyamuryango bashya
Ibikorerwa muri Munanira II
Bizihije isabukuru uyu muryango umaze uvutse
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baganiriye kuri byinshi
Ibikorwa byo mu Akagari ka Munanira II byerekanywe
Nshimyumuremyi Daniel [wambaye ingofero] ni we chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari ka Munanira II
Ababyeyi babanje kwerekana ibyo bagezeho!

UMUSEKE.RW