Nyamasheke: Yishe Se bapfuye ingurube

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bufunze abarimo uwitwa Nsabimana Dieudonné w’imyaka 19 bashinjwa gukubita Mbanzendore Dani mu ijoro ryo ku Bunani byaje kumuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko Nsabimana n’umugore we bo mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi ho mu Karere ka Nyamasheke bafatanyije na Nyina bahondagura Se umubyara bimuviramo urupfu.

Intandaro ngo yabaye ibibwana by’ingurube nyakwigendera yakuye mu kiraro kidakingwa abishyira mu gikoni, ntiyabyumvikanaho n’abo mu muryango we bamurengeraho baramukubita.

Uyu mugabo yaviriweho inda imwe n’abarimo umugore we bari basanzwe babana mu makimbirane bamukubita imigeri n’amatafari mu nda nk’uko bivugwa n’ababyiboneye.

Umusaza Kayijamahe Assiel w’imyaka 81 avuga ko yatabajwe n’umwuzukuru we amubwira ko Mbanzendore ari guhirita kubera inkoni yakubiswe n’umugore we, umuhungu we n’umukazana.

Yagize ati “Mpageze nsanga agiye gupfa mwihutana ku kigo nderabuzima cya Karengera, baramusuzuma bampa utunini ndataha, mugarura iwe.”

Avuga ko yabaye akigera mu rugo ahuruzwa nawa mwuzukuru amubwira ko nyakwigendera amaze gushiramo umwuka.

Ku wa 3 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bwahageze maze umurambo wa nyakwigendera utwarwa ku bitaro bya Kibogora aho wamaze iminsi itatu ubona kujyanwa gusuzumwa i Kigali.

Ku wa 7 Mutarama abaturanyi bateranyije amafaranga kugira ngo babashe gushyingura Mbanzendore Dani w’imyaka 50.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhororo avuga ko uriya muryango wahoragamo amakimbirane, ibibwana by’ingurube byabaye imbarutso.

Ati “Yahoraga arega gukubitwa n’umugore, byatuyoberaga ukuntu yakubitwaga n’umugore kandi ari umugabo w’ibigango ariko umugore akamubasha.”

- Advertisement -

Avuga ko no kuri Noheli uyu mugabo yakubiswe n’umugore we baza kwiyungira mu miryango ndetse n’urupfu rwe barubwiwe n’abanyerondo abandi baruciye bararumira.

Nsabimana Dieudonne na Nyina bakurikiranyweho kwica nyakwigendera bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba ho mu Karere ka Nyamasheke.

IVOMO: BWIZA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW