Nyanza: Ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya

Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro KAVUMU TSS riherereye mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Gahondo, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza rizwi mu kwigisha  gutwara imodoka no kuzikora ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya.

Ishuri rifite imodoka zo kwigiraho category B

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 nibwo ubuyobozi bw’ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya bifuza kwiga muri ishuri ryigisha gutwara imodoka no kuzikora.

Ubusanzwe iri shuri ryakira abahungu n’abakobwa, abanyeshuri bakirwa ni abashaka kwiga no gutwara imodoka urwego (Category B,C,E na F), aho abo banyeshuri bigishwa gutwara kinyamwuga.

Ririya shuri ubusanzwe rinigisha ubukanishi rusange, ikoranabuhanga, kugorora no gutera imodoka amarangi, amashanyarazi y’imodoka no gukora amazi.

Umuyobozi w’ishuri rya KAVUMU TSS Engineer Eugene RUZINDANA avuga ko abanyeshuri bakira icya mbere babatoza ari ikinyabupfura.

Yagize ati “Abanyeshuri baza ku ishuri baze bafite ingamba kandi banafite ikinyabupfura kuko umuntu ashobora kuza kwiga adafite imbaraga mu kwiga, ariko afite ubushake n’ikinyabupfura nyuma y’igihe wajya kureba ugasanga wa wundi utagira imyitwarire myiza bitewe no kutabigira yasubiye inyuma, ariko wa wundi wumvaga anafite ikinyabupfura yateye imbere muri byose.”

Umuyobozi w’ishuri avuga ko umunyeshuri akwiye kuba afite ikinyabupfura

Bamwe mu banyeshuri bakiriwe baganiriye na UMUSEKE baturutse mu bice bitandukanye, bavuze ko kuza kwiga muri iri shuri byatewe n’amakuru bahawe y’abahize mbere kandi babitewe n’uko Kompanyi (company) nyinshi zitwara ibicuruzwa biva hirya no hino mu gihugu, harimo abakuye impushya n’impamyabumenyi (Certificate) zo gutwara ibinyabiziga muri KAVUMU TSS.

Nzamurambaho Elyseé waturutse mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yagize ati “Aho nturuka naho hari amashuri yigisha imodoka, ariko abize hano bambwiye ko iri shuri ryigisha kandi neza binagendanye n’uko n’ibikoresho nanjye ubwanjye nabyiboneye birahari.”

Uwinema Olive waje kwiga imodoka mu rwego(Category) B avuga ko yaje kwiga muri iri shuri kuko ntahandi ryigisha nkaryo gutwara  imodoka, yemeza ko yashatse kuza kuryigamo cyera ariko igihe kigeze abicyesheje  umuterankunga wa MINIBUMWE.

- Advertisement -
Ishuri rifite imodoka abanyeshuri bigiraho

Ntamahungiro Straton umwarimu wigisha  muri iri shuri ibijyanye n’ubukanisha bw’imodoka haba mu mashuri yisumbuye no gutwara imodoka mu rwego(Category) B,C,E na F avuga ko abanyeshuri bigisha bibanda cyane kumenya ikinyabiziga umuntu aboneye uruhushya rwo kugitwara uko gikora.

Ati “Byaje kugaragara ko abashoferi muri rusange batwara imodoka batita ku uko ikinyabiziga gikoze kandi kugira ngo ikinyabiziga gikore neza kinamare igihe, kigomba kwitabwaho n’abafosheri ubwabo tubabwira ko bagomba kuba abashoferi b’umwuga tukanabibigisha.”

Ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye gukora mu mwaka w’1997, ubu ryakira abanyeshuri biga igihe gito gutwara imodoka no kuzikora, n’abandi biga mu mashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bwa ririya shuri  bushimira Leta yongereye agaciro amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu burezi agashyirwa  mu kigo cya  Rwanda TVET Board kuko mbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yari asuzuguritse.

Ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya bifuza kuryigamo

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza