Perezida Kagame yasubije abafata kwakira impunzi n’abimukira nk’iturufu yo kwigaragaza neza

Perezida Paul Kagame, yavuze ko mu kwakira impunzi n’abimukira, u Rwanda rutagamije amafaranga cyangwa kwigaragaza neza ahubwo abantu bagakwiye kubanza kwibaza impamvu habaho guhunga.
Perezida Kagame avuga ko abanenga u Rwanda bakwiriye kurwana n’igitera ubuhunzi

Ni mu kiganiro na Jeunne Afrique cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’ibihugu by’akarere nk’ u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akomoza ku kibazo cy’abimukira.

Umukuru w’Igihugu asubiza umunyamakuru impamvu uRwanda rwemera kwakira abimukira, yavuze ko abanenga amasezerano, bagakwiye kubanza gutekereza impamvu abantu bafata icyemezo cyo kuba impunzi.

Perezida Kagame yagize ati “Birangora kumva abantu bavuga ibyo, kuki batabanza kwibaza ku nkomoko n’impamvu abo bimukira bagenda? Kuki bumva ko banenga u Rwanda kuko rwagerageje kuzana igisubizo?”

Yakomoje agira ati” Ubwo nafataga inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagati ya 2018 na 2019, ikibazo cy’abimukira bisukaga muri Libya bafite icyizere cyo kugera i Burayi cyankoze ku mutima.

Ni abantu bari barashyize ubuzima bwabo mu byago , ubuzima bwabo babukesha ba rushimusi babafasha kwambuka, barahindutse abacakara b’udutsiko tw’abagizi ba nabi, bafungwa, bafatwa nabi….

Igitekerezo nagejeje bwa mbere ku miryango mpuzamahanga bireba, kwari ukureba ahandi hantu bashyirwa, birumvikana mu gihugu cyanjye.”

Yashimangiye ko “U Rwanda ntabwo ari igihugu gikize ariko rushobora guha abimukira ubuzima bwiza n’umutekano birenze ibyo bari bafite muri Libya. Ni uko byatangiye.”

Perezida Kagame asobanura uko amasezerano yasinywe ateye, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwita ku baza barugana.

Yagize ati” Amasezerano yarasinywe, abimukira twakira baba bafite amahitamo atatu ashoboka. Guhabwa ubuhungiro mu gihugu cy’i Burayi, kikazabemera mu buryo bw’amategeko nyuma y’iperereza ryimbitse, gusubira mu gihugu cyabo mu gihe basanze wenda baribeshye ubwo bafataga umwanzuro wo kuhava, cyangwa kuguma mu Rwanda. Turi igihugu gito ariko kitananirwa gutuza abandi bantu ibihumbi.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati” Ni aho mpera mbaza ikibazo cyoroshye: ese ni byiza cyangwa ni bibi? Hanyuma se abo batunenga, ibindi bisubizo batanga ni ibihe?”

U Rwanda rwemeranyije n’u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bazafashwa kongera kubaho neza, ababishaka basubire mu bihugu bakomokamo.

Abo bimukira n’impunzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo hanze ya Afurika nibagera mu gihugu bazabaho nk’abandi banyarwanda.

Ntibazashyirirwaho ikigo cyihariye bazabamo nk’uko bimeze ku baturuka muri Libya batuzwa by’agateganyo i Gashora.

Aya masezerano mu bihe bitandukanye yagiweho impaka ndetse ubwo bamwe bari bagiye kuza mu Rwanda, iyo gahunda yarasubitswe.

Kuwa 14 Kamena nibwo indege ya mbere itwaye abimukira yagombaga guhaguruka mu Bwongereza yerekeza i Kigali, ariko iza guhagarikwa habura amasaha make ngo itangire urugendo.

Ni nyuma y’uko Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, rwari rumaze gufata umwanzuro w’uko iryo yoherezwa ryahagarara.

Abagenzi bari bamaze kugera muri iyo ndege ariko biba ngombwa ko bayikurwamo, umwanzuro w’urukiko umaze gusohoka.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko bitunguranye kuba uru rukiko rwinjiye muri iki kibazo mu gihe inkiko zo mu Bwongereza zari zatanze uburenganzira, ko abo bantu bashobora koherezwa mu Rwanda.

Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro uzafatirwa iyo gahunda nyuma yaho itambamiwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW