Perezida Kagame yavuze uburyo bwihariye “afatamo akanya agasenga”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Kagame avuga ko isengesho rikwiye gufasha abantu kubana

Mu masengesho yo gusabira igihugu, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo atajya gusenga buri misa yose, ariko buri wese agira umwanya n’uburyo bwe bwo guhura n’Imana.

Perezida Kagame avuga ko isengesho rikwiye gufasha abantu kubana

Mu ijambo rye yagize ati “Buri muntu wese afite uburyo yasenga kuko nta buryo bumwe bwo gusenga.Nta buryo bumw ebwo gushima, nta buryo bumwe.

Ubu nanjye mubona rimwe na rimwe ntajya, mutambona mu misa buri cyumweru cyangwa buri he, ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi ufite icyo undusha, nta na busa. Ubwo ni uburyo bumwe bwawe, nanjye mfite ubwange.

Icyangombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya aho tuwubonera aho ari ho hose, tugashima, tugasenga, tugakunda, tukabana.”

Aya masengesho yabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama, 2022 yari afite insanganyamatsiko igiri iti “Gukunda Igihugu ni ibuye rikomeza imfuruka z’iterambere rirambye”.

Aya masengesho yari yatumiwemo abahagarariye amatorero, abayobozi ndetse n’i inshuti z’u Rwanda, akaba ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Perezida Kagame yavuze ko “Gusenga ari byiza”.

Ati “Gusenga biributsa, biba bitwibutsa icyo turi cyo. Turi abantu, biratwigisha. Kubera kumenya icyo umuntu ari cyo biguha umwanya wo kumenya uko wifata. Bitwibutsa n’icyo tuba dukwiriye gukora icyo dushinzwe.”

Perezida Kagame yahaye ubutumwa ibihugu by’ibihangange

- Advertisement -

Intuma y’Imana Apotre Gitwaza yari muri aya masengesho
Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeye na bo bitabiriye aya masengesho
U Rwanda rwahisemo ko Islam n’andi madini bibana mu mahoro nta wishisha undi
Amasengesho yabereye muri Kigali Convention Center

AMAFOTO@ Kagame Flickr

UMUSEKE.RW