Perezida Suluhu yakuyeho itegeko rigonga abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Umukuru w’igihugu Samia Suluhu Hassan yakuyeho itegeko ryari rimaze imyaka hafi irindwi, ribuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi gukora amakoraniromu gihe kitari icy’amatora.

Perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu Hassan

Icyo cyemezo yagitangaje mu biganiro yagiranye n’abayoboye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye ku wa kabiri ushize.

Perezida Samia Suluhu yasobanuye ko gukora amakoraniro ari uburenganzira bahabwa n’amategeko ya Tanzania yongeraho ko Leta igomba kubacungira umutekano kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bigomba kuba mu mahoro ndetse asaba gukurikiza amategeko uko ari nta guhangana n’inzego z’umutekano.

Avuga ko kubwe atabita amashyaka atavuga rumwe na Leta ahubwo ari amashyaka amwereka aho ibibazo biri kugira ngo bishakirwe igisubizo.

Yasabye gukina politiki mu kinyabupfura, badatuka umuntu n’umwe ngo n’uko badasangiye ishyaka ndetse no gukoresha politiki yubaka atari iyo gusenya.

Iryo tegeko ryari ryarashyizweho na nyakwigendera John Pombe Magufuli wavugaga ko inama nk’izo mu gihe kitari icy’amatora ari ukwangiza umwanya n’amafaranga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW