Polisi y’u Rwanda yagiranye amasezerano na Kaminuza yo muri America

Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’uburezi n’ubushakashatsi na Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 

IGP Dan Munyuza na Dr Marcello Fantoni, ni bo basinye ariya masezerano

Amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki ya 26 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Marcello Fantoni, Visi Perezida wa kaminuza ya Kent State ushinzwe uburezi mpuzamahanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko aya masezerano yashyizweho umukono agamije guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’inzego zombi hagamijwe inyungu ku mpande zombi.

Yagize ati: “Yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.”

Iyi Kaminuza yanagiranye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, aho byatangije ikigo cyayo kizakorera muri UR- College of Science and Technology (Ahahoze ari KIST), yigisha ibijyanye na Aeronautical Engineering (amasomo ajyanye n’ibyo gukora indege).

Ni ikigo cyo muri Leta ya Ohio muri America, cyashinzwe mu 1910, kikaba gifite amashami mu Butaliyani, no muri Bwongereza, Liverpool.

UMUSEKE.RW