RDC: Abarimu mu mashuri abanza banze kwigisha

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko bamaze igihe badahabwa agahimbazamusyi none bahisemo guhagarika akazi.

Syndicat y’amashuri abanza ya Leta muri RD Congo (SYNEEPP) yasohoye itangazo rivuga ko kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 nta masomo ahari, ko abarimu birirwa bicaye imbere ya Minisiteri y’imali i Kinshasa.

Ni mu gihe kandi basabye abo mu gihugu bose kuguma mungo zabo kugeza igihe bazabonera udufaranga babiriye icyuya.

Perezida w’iyi Sendika avuga ko guhagarika kwigisha biri mu nzira yo kotsa igitutu Leta yanze kwishyura uduhimbazamusyi twabo kuva muri Kanama kugeza mu Ukuboza 2022.

Uyu muryango w’abakozi ushinja Minisitiri w’imali, Nicolas Kazadi kuba yarahagaritse utu duhimbazamusyi nta mpamvu ifatika.

Reagan Itumbi, Perezida wa SYNEEPP yagize ati “Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi ni we uzabazwa icyo aricyo cyose kizaba nyuma y’iyi myigaragambyo.”

Bavuga ko barambiwe ubusambo bwa bamwe mu bategetsi banyereza amafaranga yabo ku mpamvu zidafututse.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW