Ibi byabereye mu Kagari ka Bweramvura ho mu Murenge wa Kinihira nk’uko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.
Karutamashyo Colette umubyeyi wa Kabayiza Cyprien, yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ushinjwa icyaha cyo gutema Umubyeyi we, mwishywa we ndetse n’Inka yabo yari mu rugo, yacukuye munsi y’urugi ahagana saa tanu zijoro, abasanga ku buriri baryamye arabatema bombi.
Uyu mukecuru avuga ko Kabayiza arangije kubatema yasanze Inka mu kiraro cyayo ayitema ibitsi arigendera.
Ati “Yari amaze iminsi abyigamba kuko aherutse kumbwira ko nubwo namwonkeje ariko muhaye ibere yarihekenya.”
Karutamashyo yavuze ko amuziiza ko atamuhaye umunani, akibaza impamvu yamuteye gutema mwishywa we ntacyo bapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne D’Arc avuga ko ayo makuru ari ukuri kuko uyu mukecuru n’umwuzukuru we batemwe n’uyu Kabayiza barwariye mu Bitaro by’i Gitwe ariko ko batangiye koroherwa.
Ati “Bose yabatemye mu gahanga, Inka yo abashinzwe ubworozi bavuze ko nta mahirwe yo gukira ubu bayigurishije.”
Gitifu Uwamwiza avuga ko uyu Kabayiza Cyprien ushinjwa gutema Nyina , mwishywa we n’Inka bari batunze yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo aryoze icyaha cyo gutema abantu n’itungo ashinjwa.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko uyu Kabayiza usanzwe afite umugore n’abana yahoraga yigamba ko azagirira nabi umubyeyi we kubera ko atamuhaye umunani.
- Advertisement -
Nta cyumweru gishobora gushira muri aka Karere hatumvikanye inkuru y’umugabo wishe umugore, cyangwa umugore wishe umugabo, ndetse n’itsinda ry’abagizi ba nabi rishinjwa gutema no kwambura abaturage.