Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’uwamutwaye muri Amerika- AMAFOTO

Umuririmbyi Serge Iyamuremye wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana yarushinze n’umugore we Uburiza Sandrine wamutwaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Serge Iyamuremye yarushinze na Uburiza Sandrine

Ni ibirori byabaye ku wa 1 Mutarama 2023 ahitwa MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko mu mpeshyi ya 2021 habayeho umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu bwiru bukomeye.

Icyo gihe abitabiriye ibyo birori ntibari bemerewe gufata amashusho na ba nyir’ubwite birinze ko hari ifoto yabacika ikajya hanze.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Iyamuremye yimukiye burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze Uburiza Sandrine.

Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye na Uburiza bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi nyarwanda benshi bamaze gutwarwa n’abakunzi babo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva mu 2012 yiyeguriye umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni bintu yakoze afite intego yo gutuma abantu bizera ko ibyo baririmba, ibintu yemeza ko hari icyo byahinduye mu buzima bwe.

Serge Iyamuremye yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka Biramvuna, Yari njyewe, Mwuka wera, Ishimwe, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW