Serumogo na Kiyovu ni inde wigiza nkana?

Kuva imikino yo kwishyura yatangira, ntabwo myugariro wa Kiyovu Sports ukina uruhande rw’iburyo, Serumogo Ally, yari yagaruka mu kazi bitewe no kuba atarishyurwa amafaranga ikipe imufitiye.

Serumogo Ally ntiyiteguye kugaruka mu kazi atarishyurwa miliyoni 18 Frw

Muri Kamena 2022, ni bwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje Serumogo Ally yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Ikibazo cyahereye ubwo yongeraga amasezerano muri iyi kipe yo ku Mumena, kuko nta n’iritoboye yigeze ahabwa nk’uko bivugwa na bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’ikipe.

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yeremererwa miliyoni 18 Frw ariko ntiyahita ayahabwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yahawe miliyoni 10 Frw ngo andi azayahabwe ariko we arayanga avuga ko yizeye ubuyobozi ko buzayamuhera rimwe kuko ninabyo yifuzaga.

Uyu musore uri mu beza baca ku ruhande baturutse inyuma, yageze aho yikura ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abakinnyi ba Kiyovu Sports. Ibi birasobanura ko atishimiye kuba atarishyurwa ari nabyo byatumye ahagarika akazi.

Aganira na UMUSEKE, Mateso Jean de Dieu uri gutoza ikipe nk’umutoza mukuru mu buryo bw’agateganyo, yavuze ko umukino wa APR FC uyu myugariro atazawukina kuko atari kwitozanya n’abandi.

Ati “Ikibazo cya Serumogo ntekereza ko kitarakemuka kuko iyo kiba cyarakemutse, yari kuba ari hano. Buriya ubuyobozi nibubikemura, muzamubona yagarutse. Ntabwo ku mukino wa APR FC tumufite kuko ntabwo yigeze yitozanya n’abandi.”

Uyu mukinnyi we ubwe, aherutse kuvuga ko ubu nta kipe afite ndetse ko iyaba imwifuza yose yiteguye kuba yayisinyira amasezerano kuko avuga ko Kiyovu Sports itigeze yubahiriza amasezerano bagiranye.

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Munyengabe Omar, aherutse kubwira Bplus TV ko uyu myugariro ikibazo cye kiri mu biraje inshinga ubuyobozi kandi ko kiri mu biri gukorwa ngo agaruke mu kazi vuba.

Ni we mukinnyi ikipe ifite umaze kuyikinira imikino myinshi mu bahari ubu

UMUSEKE.RW