U Rwanda rurakataje mu kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye

Indwara zititaweho uko bikwiye zagiye zirengagizwa mu mateka y’Isi kuko abantu bumva ko zitabura kugaragara mu bihugu bikennye. U Rwanda rwemeza ko kurandura izi ndwara zikunze kwibasira abakene bishoboka.

Indwara y’imidido ni imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye yibasira abantu baciriritse

Ni indwara zibabaza kandi zitera ubumuga bw’igihe kirekire, zinabuza abana gukura uko bikwiye, haba mu bwenge no mu gihagararo n’izindi ngaruka zigira ku bakuze.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, uvuga ko indwara zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20 ariko izirimo Imidido, inzoka zo mu nda, ubuheri, ibisazi by’imbwa, kurumwa n’inzoka ziri mu ziganje mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganywe inzoka zo mu nda, mu bantu bakuru bari 48%.

RBC, igaragaza kandi ko abarenga 6000 mu Rwanda barwaye imidido, nibura abantu 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho uburwayi bw’ibisazi n’aho abagera ku 1500 bo bakarumwa n’inzoka buri mwaka.

Ni mu gihe indwara iterwa n’inzoka ya Belariziyoze [ishobora gutera umuntu urushwima] yasanzwe mu tugari turenga 1000 bisaba ko abadutuyemo bahabwa ibinini by’iyo nzoka.

Impuguke zigaragaza ko hari ubwo inyinshi muri izi ndwara zivurwa nabi kwa muganga kuko nta bushakashatsi bwimbitse zakozweho.

Zigaragaza ko nta makuru ahagije abaturage bazifiteho aho bamwe bazitiranya n’amarozi abandi bakazifata nk’izoroheje bikarangira zibazahaje.

Nyirandikubwimana Esperance utuye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, avuga ko yavuwe indwara y’imidido yari amaranye imyaka 53.

- Advertisement -

Ni indwara avuga ko yamuteye ubukene bukomeye kuko ntacyo yabashaga kwikorera ndetse agahabwa akato abwirwa ko ari umubembe.

Ati “Mbere umubiri wose wararemeraga, ubukene bwahise bwinjira, nagiye mu buzima bubi ariko ubu meze neza.”

Imanizabayo Sophie wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero yabwiye UMUSEKE ko imidido yatumye acikiriza amashuri kubera guhabwa akato n’abanyeshuri bagenzi be.

Avuga ko yanenwaga n’abo mu muryango we ariko afite icyizere cyo gukira kuko yitaweho n’inzobere mu kuvura izi ndwara.

Ati “Mbere naje ntambara inkweto, mbese muri macye ndarwaye ariko ntabwo ari cyane ku buryo nakwiheba.”

Jeanne Uwizeyimana ushinzwe ibikorwa mu Mushinga Heart and Sole Africa (HASA), avuga ko uyu mushinga wavutse witwa ‘Imidido Project’ watangiriye imirimo yawo mu Karere ka Musanze mu 2013 ukaba umaze gufasha abantu benshi gukira imidido.

Kuri ubu, HASA irimo gukurikirana abasaga 600 baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho basuzumwa ndetse bakanavurwa kugeza bakize.

Avuga ko uyu mushinga utita ku barwayi gusa ahubwo ureba no ku mibereho ya bo bagahabwa amatungo magufi n’ubundi bufasha.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko hashyizweho gahunda yo kuzamura ubumenyi mu baturage mu kwirinda indwara zitandura binyuze mu biganiro, itangazamakuru, mu miganda rusange, mu nteko z’abaturage, imigoroba y’umuryango n’ahandi henshi.

Ladislas Nshimiyimana ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC yabwiye UMUSEKE ko abaturage bakwiriye guhindura imyumvire kuko inyinshi muri izi ndwara ziterwa n’umwanda.

Ati “Ubu abaturage turi kubigisha kugira ngo ubumenyi bwabo bwiyongere kuko twabonye ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda, rero niduhuza kubaha ibinini bivura izo nzoka nabo bagahindura imyitwarire byafasha mu gutuma batandura izo ndwara.”

Indwara zititaweho uko bikwiye ntizandura kandi iyo zivuwe neza zirakira, Abanyarwanda basabwa kugira isuku y’umubiri, gusukura ibiribwa no kudaha akato abafite izi ndwara.

Ladislas Nshimiyimana ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW