Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku bana bakoze impanuka

Perezida Paul Kagame uyoboye umuhango wo kurahiza Perezida wa Sena mushya, yifurije abana bakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo bari bagiye ku ishuri, gukira vuba.

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’abana bakoze impanuka

Yagize ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”

Umukuru w’Igihugu yanaboneyeho kwifatanya n’igihugu cya Senegal nyuma y’impanuka ikomeye yahabereye mu mpera z’iki Cyumweru ikagwamo abantu benshi.

Yagize ati “Nifatanyije n’umuvandimwe Perezida Macky Sall, kubera kubera abantu mu buryo bubabaje, nifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo. U Rwanda rwifatanyije namwe muri ibi bihe bigoye.”

Muri Senegal kuva tariki ya 9 kugeza tariki 11 Mutarama 2023, ni igihe cy’icyunamo mu rwego rwo guha agaciro abantu 40 baguye mu mpanuka y’imodoka za bisi zitwara abagenzi zagonganye, mu rucyerera rwa tariki ya 08 Mutarama, 2022 ahitwa Kaffrine.

Muri iyi mpanuka abandi bagera kuri 78 barakomereka bikomeye.

Perezida wa Senegal, Macky Sall, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko ashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu mu rwego rwo kunamira abaguye muri iyi mpanuka, ndetse anihanganisha imiryango yabo.

Kigali – Imodoka itwara abana biga kuri Path to Success yakoze impanuka

- Advertisement -

UMUSEKE.RW