Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Uganda, yatangaje raporo ikubiyemo impanuka zabaye mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza, 2022 rishyira tariki ya 01/01/2023, izigera ku 106 ni zo zabaye zitwara ubuzima abagera kuri 35.
ASP Faridah Nampiima, Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Uganda, yavuze ko impanuka 28 zahitanye ubuzimabw’abantu, 49 zari impanuka zikomeye naho 29 zari impanuka zoroheje.
Muri rusange abagiriye ikibazo muri izo mpanuka ni 149, muri bo 35 barapfuye, abandi 114 barakomereka.
Abashoferi bapfuye ni 2, abagera kuri 6 barakomeretse.
Umubare munini w’abapfuye ni abatwara moto, bagera ku 10, mu gihe 27 bakomeretse. Abagendera ku magare bapfuye ni umuntu umwe.
Abagenzi bateze moto abagera kuri 4 barapfuye, 26 barakomereka. Abagenda mu modoka zitwara abantu ntoya nta wapfuye nta wakomeretse.
Abagenda muri Bus, n’imodoka nini abagera kuri 4 barapfuye, 28 barakomereka. Abagenda mu zindi modoka zabo, 5 barapfuye 10 barakomereka.
Abagenda ku maguru 9 barapfuye, 27 barakomereka.
Volcano yakoreye impanuka muri Uganda
- Advertisement -
Impanuka zavuye ku kurenga ku mategeko y’umuhanda zaguyemo abantu 20. Kubera iyo mpamvu habaye impanuka 39 zikomeye na 17 zoroheje, muri rusange iyo mpamvu yo kurenga ku mategeko yatumye haba impanuka 76.
Impanuka zavuye ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga ni 2 zikomeye n’izindi 10 zoroheje.
Impanuka z’abagonga abantu bakenda ku mpamvu zitamenyekanye izigera kuri 4 zaguyemo abantu, izindi mpanuka 8 zatewe n’iyo mpamvu zari zikomeye.
Abantu bahanutse mu modoka umwe yarapfuye, naho impanuka zatewe n’uburangare bw’abagenda mu muhanda zaguyemo umuntu umwe.
Impanuka zatewe n’umuvuduko w’ibinyabiziga ukabije zahitanye abantu 2.
Uyu mubare w’abapfuye ku munsi wa nyuma w’umwaka uriyongera ku bantu 55 bapfuye hagati ya tariki 23-26 Ukuboza, 2022 nabo bazize impanuka.
ASP Faridah Nampiima, ubwo yavugaga imibare y’abantu bapfuye mu mpanuka zabaye kuri Noheli, yavuze ko bagera kuri 55, mu gihe habaye impanuka 206.
UMUSEKE.RW