Umugore w’i Kinyinya wishe umugabo we afatanyije na basaza be yarize mu Rukiko

Mukamazimpaka Shanitah wahamijwe icyaha cyo kwica umugabo we afatanyije na basaza be babiri, bagakatirwa igihano cya Burundu, yatakambiye Urukiko Rukuru asaba kugabanyirizwa ibihano, nyuma yo kwirega yagaragaje kwicuza no kurira.

Shanita na basaza be babiri ubwo baburanaga ubujurire ku gihano cya burundu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo

Yavuze ko atari akwiye kwambura ubuzima umugabo we Ndahimana Callixte.

Mukamazimpaka yavuze ko asaba imbabazi agaragaza impamvu zateye urupfu rw’umugabo we.

Muri Kanama 2019 habayeho intonganya hagati ye n’umugabo we ziturutse ku mafaranga avuga ko yakoreshaga mu buryo bw’ubucuruzi agera kuri miliyoni 3Frw ariko aza kuburamo miliyoni 1.5 Frw.

Aya mafaranga ngo umugabo yamwereye ko yayatwaye, ndetse aguramo ikibanza ariko Mukamazimpaka atahura ko umugabo yakiguriye undi mugore yashakaga kubana na we.

Icyo gihe byakuruye intonganya ndetse n’imirwano yamuviriyemo gukomereka, niko kwitabaza musaza we Habimana Francois.

Bigeze saa tanu, zishyira saa sita z’ijoro, musaza we yaramuhamagaye amusanga iwe muri iryo joro, ryo ku wa 19 Kanama, 2019.

Ahageze yinjira mu cyumba umugabo yari aryamyemo, amutera icyuma asinziriye, mu kubaza musaza we impamvu amubwira ko arambiwe ibirego bya buri munsi.

Mu kiniga cyinshi, yahise ahamagara Kamayiresi Janvier, ngo amufashe kumutwara.

- Advertisement -

Yagize ati “Ngarutse imbere yanyu ngo nemere ko nagize uruhare rwo kubura ubuzima bw’uwari umugabo wanjye Nahimana Callixte, kuko kuba narahamagaye ntabaza bikaba byaragenze uko byagenze.”

Yavuze ko agaragaza uburangare bwabayeho, no kwicuza.

Mukamazimpaka yari umubyeyi w’abana batatu, barimo uw’imyaka 14 n’uwimyaka itatu, akavuga ko yahabwa ibihano bito.

Yabajijwe n’Umucamanza impamvu ashaka gusohoka muri gereza, asubiza ko kubera ko aregwa icyaha gikomeye asaba isubikagihano kubera ko afite abana bato yasize, kuko bari kugwa mu ngaruka z’icyaha batagizemo uruhare, no kubona umwanya wo kubasaba imbabazi.

Yasabye imbabazi umuryango yahemukiye, Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu.

 

Yari yakatiwe gufungwa burundu akavuga ko yabonye ari igihano kiremereye

Mu nyandiko y’ubujurire bwe, Mukamazimpaka yavuze ko atakambira umuryango, abana be, abanyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika.

Habimana François yavuze ko icyaha acyemera, yemeza ko ari umunyabyaha kandi yakoze icyaha kibi, yemera ko yagize uruhare mu rupfu rwa muramu we.

Yasobanuye ko mushiki we yamuhamagaye amubwira ko yashyamiranye n’umugabo we.

Ati “Nageze iwe yampamagaye arankingurira ndinjira, ariko nari nanasinze ndebye uko yabaye birandakaza cyane. Natekereje ibyo bintu byose, ku meza hari icyuma barishije avoka, ndakimutera.”

Yatakambiye urukiko ko igihano yahawe cyagabanywa kuko yemera icyaha cyo kwica muramu we, icyaha yita ko ari icy’ubugoryi.

Uriya mugabo yavuze ko bahamagaye murumuna wabo ngo bajyane kwa muganga uwatewe icyuma ariko birangira ashizemo umwuka.

Kamayiresi wari uje gutabara yavuze ko akigera kwa Nyakwigendera agasanga ari kuvirirana amaraso menshi yabajije ikibazo cyabiteye, ngo babanza kwanga kumubwira ahita abagira inama yo guhita bamwirukankana kwa muganga.

Akimara kumva ko muramu we ashizemo umwuka, yahise agira ubwoba ngo ata imodoka ahita ataha.

Yemera ko habayeho guhishira amakuru y’ibyabaye, n’ubumuntu buke, akemeza ko iyo hatangwa amakuru ku gihe byari gutuma nibura abavandimwe be bafatwa hakiri kare.

Yavuze ko batwaye imodoka basa n’abagamije kumukura aho ngaho ngo bamujugunye kugira ngo bitamenyekana ko umuntu yapfiriye mu rugo.

Yavuze ko kuba yarataye imodoka mu ngo bishimangira ko nta ruhare yari abifitemo kuko iyo aza kuba yari ari muri uwo mugambi yari kujyana imodoka kure aho itashoboraga kuboneka.

 

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko bumaze kumva ubwiregure yavuze ko bacuze umugambi, uriya mugore na bazaba we wo kwica umugabo we kandi koko babigeraho baramwica.

Bwasobanuye ko Ndahimana nishwe atewe icyuma mu ijosi, abandi bamufashe, nyuma yo kumwica umugore we ngo yasigaye ahanagura amaraso.

Kamayiresi Janvier na Habimana bashyira umurambo mu modoka bajya kuwujugunya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bigaragara ko abaregwa bari kuvuga ibinyoma kuko bari kugenda bahindura imvugo.

Yavuze ko Mukamazimpaka Shanitah agifatwa mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu kuburana urubanza mu mizi yemeye icyaha cyo kwica umugabo we afatanyije na basaza be babiri.

Habimana François ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo yabazwaga yemeye ko mushiki we ari we wabasabye ubufasha.

Bugasaga ko ibyo abaregwa bavuga bidafatwa nko kuvugisha ukuri mu mvugo zirimo agashinyaguro.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Mukamazimpaka Shanitah ari we wahereweho umugambi wo gukora icyaha cy’ubwicanyi kandi ko ari icy’ubugome, bityo ko nk’uko urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwabitegetse yakomeza gufungwa burundu kubera ko adashaka kuvugisha ukuri.

Kuba Habimana François adaca ku ruhande uruhare rwe mu rupfu rwa muramu we, ariko kwirega kwe ngo ntabwo kuzuye kandi icyaha yakoze yaragikoranye ubugome ndengakamere, bityo igihano yakatiwe kikaba ari cyo cyagumaho.

Ubushinjacyaha bwasabiye Kamayirese Janvier, na we gukomeza gufungwa burundu kubera ko nubwo avuga ko yagize uruhare mu gukura umurambo wa nyakwigendera mu rugo rwe bagiye kumujugunya, atari byo ko ahubwo ubwo Habimana yateraga icyuma Ndahimana, uyu Kamayirese yari amufashe amaboko.

Me Murekatete Henriette uhagarariye abaregera indishyi mu rubanza yavuze ko bari mu byiciro bitandukanye, ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abana ba Ndahimana.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha ane Umucamanza mu Rukiko Rukuru yapfundikiye iburanisha, avuga ko uru rubanza azarusoma ku wa 17 Gashyantare, 2023 saa tanu za mu gitondo.

Abaregwa uko ari batatu nta n’umwe wari wunganiwe mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwagaragaye mu cyumba cy’urukiko buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe wo ku rwego rw’igihugu.

Abaregwa bagiye kumara imyaka ine bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwabakatiye igifungo cya Burundu mu ntangiriro za 2020.

Amafoto: @NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW