Umusirikare wa Uganda yarashe bagenzi be

Hatangiye iperereza ku cyateye umusirikare wa Uganda uri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (African Union Transition Mission in Somalia, Atmis) kurasa bagenzi be batatu akabahitana.

Umusirikare wa Uganda (Internet photo)

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere cy’iki Cyumweru mu gitondo, i Mogadishu.

Umusirikare wa Uganda yarashe bagenzi be bari ku cyicaro cy’ingabo zabo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Felix Kulaigye, yemereye BBC ko kiriya gikorwa cyabayeho, ndetse avuga ko uwo musirikare warashe bagenzi be yafashwe.

Felix Kulaigye yavuze ko uriya musirikare yafashwe n’umujinya ahita arasa mugenzi we mu gatuza.

Abasirikare ngo babanje gukeka ko batewe, nibwo undi musirikare wagiye kureba ibibaye, uyu yahise amurasa amasasu atatu mu mutwe.

Undi musirikare yarashwe mu mugongo agerageza guhunga.

Kurasa byaje guhoshwa n’uko hari umusirikare waturutse inyuma uriya warasaga amwambura imbunda.

Nibwo bwa mbere abasirikare ba Uganda barasanye mu gihe kirekire bamaze muri Somalia.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2019 ariko hari umusirikare ufite ipeti rya Captain mu ngabo za Uganda, warashe mugenzi we, na we ahita yirasa.

BBC

UMUSEKE.RW