Ushinzwe umutekano akurikiranyweho gusambanya umwana

NYANZA: Inkuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana y’umvikanye mu masaha ya mugitondo.

Ubusanzwe uwo mugabo yibanaga mu nzu kuko yatandukanye n’uwo bashakanye, ari mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko, Emmanuel Mugisha wakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko uwo mwana yigaga mu mwaka w’agatandatu w’amashuri abanza

Atti“Tharcisse yaracumbitse mu mudugudu wa Nyabisindu ahamaze igihe cy’amezi atatu akaba yakoraga akazi ko gucunga umutekano (umunyerondo)”

Inzego z’ibanze zo mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza uyu mugabo yaratuyemo zikibimenya zihutiye kumushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Busasamana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uyu mwana bikekwa ko yasambanyijwe afite imyaka 15 y’amavuko.

Ati “Yatawe muri yombi ubu RIB yatangiye iperereza”.

Si rimwe cyangwa kabiri muri aka gace humvikanye inkuru nk’iyi yisambanwa ry’umwana, ubuheruka havuzwe Mutwarasibo ashyirizwa ubutabera.

Ubuyobozi bwa hariya busaba abaturage kugira umutima wa kimuntu abana bagahabwa agaciro bagombwa, ababyeyi bakaguma hafi y’abana babo kugira ngo hatagira ikibahungabanya.

- Advertisement -

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza