Abahoze bakomeye muri FDLR, barimo General basabiwe ibihano

Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambayi no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Aba bahoze muri FDLR basabaga kujyanwa i Mutobo mu ngando aho gufungwa

Abo ni Mujyambere Léopord alias Musenyeri ufatwa nkakizigenza muri uru rubanza, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felicien, Habimana Emmanuel, Habimana Marc na Habyarimana Joseph.

Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko ibyo bubarega bibahama bakaba bahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwisunze ingingo z’amategeko buravuga ko bariya baregwa binjiye mu mutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA ku bushake kandi bamwe muri bo  baje mu gitero cya Oracle Seingeur cyagabwe mu Rwanda kikanagira ingaruka zitandukanye ku baturarwanda.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa basaba kujyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi bahoze muri FDLR.

Gusa, ubushinjacyaha buvuga ko ibyo basaba nta shingiro bifite kuko bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana, kandi abanyujijwe i Mutobo bagiye bizana bitandukanye n’aba binangiye bikaba ngombwa ko bafatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaregwa kandi bagiye basaba ko hari abantu babanye muri FDLR baza bakabatangira ubuhamya bw’uko bari babayeho muri FDLR, barimo General Paul Rwarakabije.

Kuri iyi nshuro yo Lieutenant Colonel Habyarimana Joseph yasabye urukiko ko bazana Brigadier General Mberabahizi David bari kumwe muri FDLR akamutangira ubuhamya.

Gusa urukiko rwavuze ko iyo mpamvu itumvikana kandi rushobora kuzabisuzuma.

- Advertisement -

Abaregwa bose uko ari batandatu bayobowe na Brigadier General Leopard Mujyambere, uwari ufite ipeti rito muri FDLR yari Colonel.

Baburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Barakomeza kuburana kuri uyu wa kabiri bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.

Bunganiwe na Me Adiel Mbanziriza, Me Felix Nkundabatware Bigimba ndetse na Me Ignace Ndagijimana.

UMUSEKE uzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Mujyambere Léopord alias Musenyeri ni we ufite ipeti rikuru muri bo

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza